YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 14

14
Abayisraheli banga kwinjira muri Kanahani
1Imbaga yose yishyira hamwe irasakabaka ndetse irara irira ijoro ryose. 2Abayisraheli bose bagarambira Musa na Aroni; maze imbaga ibabwirira icyarimwe iti «Iyaba twaraguye mu gihugu cya Misiri! Cyangwa se tugapfira muri ubu butayu! 3Ni kuki Uhoraho atujyanye muri kiriya gihugu ngo tuzaharimburirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazabanyaga. Ese ikiruta kuri twebwe si uko twakwisubirira mu Misiri?» 4Nuko barabwirana bati «Twitorere umutware maze twisubirire mu Misiri!»
5Musa na Aroni bikubita hasi bubika amaso ku butaka, imbere y’imbaga y’Abayisraheli. 6Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bari mu mubare w’abagiye gutata icyo gihugu bashishimura imyambaro yabo. 7Maze ni ko kubwira ikoraniro ry’Abayisraheli, bati «Icyo gihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, ni igihugu cyiza cyane! 8Uhoraho nadutonesha, azatujyana muri icyo gihugu gitemba amata n’ubuki, maze akiduhe. 9Mureke rero kwivumburira Uhoraho, mwoye no gutinya abantu bo muri kiriya gihugu; mu kubatsinda tuzabayongobeza mu kanya gato! Imana zabo ntizikibarinda, ngo zibatwikirize igicucu#14.9 ngo zibatwikirize igicucu cyazo: muri ibyo bihugu hakara izuba cyane hagashyuha, gutwikiriza umuntu igicucu bivuga kumurinda. cyazo, ariko twebwe Uhoraho ari kumwe natwe. Mwibatinya rero!»
Musa asabira umuryango imbabazi
10Imbaga yose yari mu migambi yo kubicisha amabuye, nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza Abayisraheli bose ku ihema ry’ibonaniro. 11Uhoraho abwira Musa, ati «Uriya muryango uzansuzugura kugeza na ryari? Bazamburira icyizere kugeza ryari n’ibimenyetso byose nagiriye rwagati muri bo? 12Ngiye kubahuramo icyorezo, mbambure umurage wabo, noneho wowe nzagukomoreho umuryango munini kandi ukomeye kurusha uriya.»
13Musa asubiza Uhoraho, ati «Abanyamisiri bazi ko uyu muryango wavanywe iwabo n’imbaraga zawe, 14ndetse babikwije no mu batuye iki gihugu. Ubu bazi ko wowe Uhoraho uri muri uyu muryango rwagati, ukaba uwiyereka imbonankubone, kandi ko igicu cyawe kiwutwikiriye. Bazi ko wowe ubwawe, ku manywa uwugenda imbere mu nkingi y’igicu, naho nijoro ukawugenda imbere mu nkingi y’umuriro. 15None ngo wakwica uyu muryango nk’umuntu umwe! Amahanga yamenye inkuru y’ubwamamare bwawe yakurizaho kuvuga ngo 16’Uhoraho ntiyari ashoboye gucyura#14.16 ntiyari ashoboye gucyura: mu gusabira umuryango, Musa atinyuka kubwira Imana ko idashobora gusubira inyuma ngo yice umugambi wo kurengera Israheli. Uhoraho agomba gukomeza kwihanganira umuryango we ngo arangize icyo yatangiye. Naho ubundi andi mahanga yamuseka. uriya muryango mu gihugu yawusezeranije, ni na yo mpamvu yawutikirije mu butayu.’ 17Ahubwo ndasaba ngo imbaraga z’umutegetsi wanjye zigaragaze! Kuko wabyivugiye muri aya magambo, uti 18’Ndi Uhoraho, sindakara vuba, nuje ubudahemuka kandi nihanganira uncumuyeho n’unyiteyeho hejuru, ariko sindenzaho ngo nibagirwe, igicumuro cy’ababyeyi ngikurikirana ku bana babo, nkageza ku buzukuruza cyangwa ku buvivi.’ 19Kuko impuhwe zawe zahebuje, babarira uyu muryango icyaha cyawo, nk’uko nanone wawihanganiye kuva mu Misiri kugeza aha.»
Umuryango ugomba kuzamara imyaka mirongo ine mu butayu
20Uhoraho asubiza Musa, ati «Ndabababariye nk’uko wabisabye. 21Ariko rero, ndabirahiye uko izina ryanjye ari Uhoraho, Nyir’ubuzima, n’uko ikuzo ryanjye risakaye ku isi yose: 22Bariya bantu babonye ikuzo ryanjye n’ibimenyetso nakoreye mu Misiri no mu butayu, hanyuma bakaba bamaze kungerageza incuro cumi zose banga kunyumvira, 23nta n’umwe muri bo, ndabirahiye, uzabona igihugu nasezeranije ababyeyi babo; nta n’umwe muri bariya bansuzuguye uzakibona! 24Ariko umugaragu wanjye Kalebu, kuko afite undi mutima, akaba yarankurikiye atajijinganya, nzamujyana muri icyo gihugu yavuye gutata, maze abuzukuru be bazagitunge; 25naho Abamaleki n’Abakanahani bazakomeze bature mu kibaya. Guhera ejo, muzasubize inyuma, mwerekeze mu butayu mugana ku nyanja y’Urufunzo#14.25 Inyanja y’Urufunzo: nta bwo ari ya nyanja yo mu burengerazuba, iri hagati ya Misiri n’ubutayu, bari bambutse ku buryo bw’agatangaza (reba Iyim 14,5–31); ahubwo ni rya shami ry’inyanja y’umutuku rigabanya Sinayi na Arabiya mu burasirazuba.
26Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 27«Nzihanganira iyi mbaga iteye icyangiro idasiba kunyiteruraho ngeze ryari? Numvise neza amagambo y’imyijujuto Abayisraheli badahwema kuntera. 28Ubabwire rero, uti ’Ndabirahiye, mu izina ryanjye Uhoraho, Nyir’ubuzima: nzabagenzereza ibihuje n’akabavamo niyumviye. Uwo ari Uhoraho ubivuga! 29Mwebwe mwese ababaruwe mugejeje ku myaka makumyabiri, mwebwe mwese abanyiteruyeho, uko mungana, ni muri ubu butayu intumbi zanyu zizagarama. 30Ndabirahiye: nta bwo muzinjira mu gihugu nari naragiriye indahiro yo kubatuzamo; usibye Kalebu mwene Yefune mwene Nuni. 31Naho abana banyu mwavugaga ko bazaba iminyago, nzakibajyanamo maze bamenye icyo gihugu mwebwe mwanze. 32Mwebwe mwenyine, intumbi zanyu zizagarama muri ubu butayu. 33Mu gihe cy’imyaka mirongo ine, abahungu banyu bazararagira mu butayu, bashengurwe n’intimba y’ubuhemu bwanyu, kugeza ubwo intumbi zanyu zose zizagarama muri ubu butayu. 34Mbese uko iminsi yabaye mirongo ine yo gutata igihugu, umunsi umwe nzawubara ho umwaka, maze mu gihe cy’imyaka mirongo ine, muzashengurwe n’intimba y’ibyaha byanyu, maze muzamenyereho icyo ari cyo umugayo wanjye. 35Jyewe Uhoraho ndabivuze kandi ndabirahiriye, nguko uko nzagenzereza iriya mbaga iteye icyangiro yampagurukiye. Amaherezo yabo bose ni aha mu butayu, ni ho bazagwa.»
36Ba bagabo Musa yari yohereje gutata cya gihugu, bagahindukira bagisebya, bakanamuteza imbaga yose, 37abo ngabo rero bari bagize ubugome bwo gusebya icyo gihugu, urupfu rw’impanuka rwabakubitiye mu maso y’Uhoraho. 38Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune ni bo bonyine barokotse mu bari baragiye gutata icyo gihugu.
Imbaga isuzugura bundi bushya
39Musa yagejeje ku Bayisraheli bose ayo magambo, maze batangira kwicwa n’agahinda. 40Bukeye mu museso, bazamuka bagana mu misozi miremire bavuga bati «Ni koko twaracumuye, noneho turemeye, tugiye mu gihugu Uhoraho yatweretse.» 41Musa arasubiza ati «Ibyo mukora ni ibiki? Muraca ku itegeko ry’Uhoraho! Nta bwo bizabahira! 42Mwikwirirwa muzamuka kuko Uhoraho atakiri kumwe namwe; mwikwishyira ababisha banyu ngo babatsinde. 43Abamaleki n’Abakanahani bari hariya imbere yanyu, muzagwa ku bugi bw’inkota zabo. Kandi ubwo mwaretse kumukurikira, Uhoraho ntakiri kumwe namwe.»
44Ariko bo baranga, barazamuka berekeza mu misozi miremire, kandi ari Musa ari n’ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, ntibava mu ngando. 45Abamaleki n’Abakanahani bari batuye muri iyo misozi baramanuka, barabarwanya, barabatsemba kugeza i Horima.

Currently Selected:

Ibarura 14: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy