YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 10

10
Impanda za feza
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Koresha impanda ebyiri uzicurishe muri feza. Uzazifashisha uhamagara imbaga cyangwa uhagurutsa ingando. 3Nibavuza izo mpanda, imbaga yose izakoranira iruhande rwawe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 4Nihavuga imwe gusa, abatware b’imiryango bonyine ni bo bazakoranira iruhande rwawe. 5Nibavuza mu ijwi riranguruye, ingando z’iburasirazuba zizagenda.
6Nibavuza ubwa kabiri mu ijwi riranguruye, ingando zo mu majyepfo zizagenda. Ingando zose zizahagurutswa n’ijwi riranguruye. 7Naho mu guhamagaza imbaga, muzavuza mu ijwi rirongoroye, ariko ritaranguruye. 8Abaherezabitambo ari bo bahungu ba Aroni ni bo bonyine bazavuza izo mpanda. Ibyo bibabere itegeko ridakuka kuri mwebwe no ku bazabakomokaho.
9Umwanzi nabatera mu gihugu cyanyu, mukajya kumurwanya, mujye muvuza izo mpanda mu ijwi riranguruye. Bityo Uhoraho Imana azabibuka maze abakize ababisha banyu. 10Ku munsi w’ibyishimo, uw’ibirori na buri wa mbere w’ukwezi, muzavuza izo mpanda kugira ngo amajwi yazo aherekeze ibitambo byanyu bitwikwa cyangwa by’ubuhoro; ibyo bizatuma Imana yanyu ibibuka. Ndi Uhoraho Imana yanyu.»
ABAYISRAHELI BAVA KURI SINAYI BEREKEZA MU BIBAYA BYA MOWABU
Uko imiryango ya Israheli yakurikiranaga mu igenda
11Mu mwaka wa kabiri, ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa kabiri, igicu kizamuka kiva ku ihema ry’ibonaniro. 12Abayisraheli bahaguruka mu butayu bwa Sinayi, buri muryango ukwawo, maze igicu gihagarara mu butayu bwa Parani. 13Bwari ubwa mbere bahaguruka ku itegeko ry’Uhoraho bari bagejejweho na Musa.
14Habanje kugenda abari mu ngando ya bene Yuda, n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Yuda zategekwaga na Nashoni mwene Aminadabu. 15Ingabo za bene Isakari zategekwaga na Netaneli mwene Shuwari. 16Naho ingabo za bene Zabuloni zigategekwa na Eliyabu mwene Heloni. 17Ingoro y’Uhoraho barayiremura, bene Gerishoni na bene Merari bagenda bayihetse.
18Abari mu ngando ya Rubeni na bo bahagurukana n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Simewoni zategekwaga na Elishuru mwene Shedewuru. 19Ingabo za bene Simewoni zategekwaga na Shelumiyeli mwene Shurishadayi. 20Naho ingabo za bene Gadi zigategekwa na Eliyasafu mwene Dewuyeli.
21Hakurikiraho Abakehati, bagenda bikoreye ibikoresho bitagatifu. Abandi bose bababanza imbere, kuko bagombaga gushinga Ingoro Abakehati batarahagera.
22Hongera gukurikiraho abari mu ngando ya bene Efurayimu, n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Efurayimu zategekwaga na Elishama mwene Amihudi. 23Ingabo za bene Manase zategekwaga na Gameliyeli mwene Pedashuri. 24Naho ingabo za bene Benyamini zategekwaga na Avidani mwene Gidewoni.
25Nyuma iyaherutse izindi zose, ni ingando ya bene Dani, n’imitwe y’ingabo zayo. Ingabo za bene Dani zategekwaga na Ahiyezeri mwene Amishadayi. 26Ingabo za bene Asheri zategekwaga na Pagiyeli, mwene Okrani. 27Naho ingabo za bene Nefutali zigategekwa na Ahira mwene Eyinani.
28Uko ni ko Abayisraheli bahagurutse n’imitwe y’ingabo zabo, nuko baragenda.
Musa ashaka uzabayobora mu rugendo
29Musa abwira Hobabu mwene Rewuyeli w’Umumadiyani, ari we sebukwe, ati «Tugiye mu gihugu Uhoraho yadusezeranije, agira ati ’Ndakibahaye’. None, ngwino tujyane, tuzasangire ihirwe Uhoraho yasezeranije Israheli.» 30Hobabu aramusubiza ati «Ntituzajyana, ndifuza gusubira mu gihugu cyanjye, muri bene wacu.» 31Musa arongera ati «Widutererana! Kuko wowe uzi ahantu twashobora gushinga ingando mu butayu, uzatuyobore inzira. 32Kandi nuza tukajyana, ihirwe Uhoraho azatugirira, uzaribonaho.»
33Ubwo bava ku musozi w’Uhoraho, bafata urugendo rw’iminsi itatu. Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bwabagendaga#10.33 ubushyinguro … bwabagendaga imbere: kimwe n’igicu (9.15) byerekana ko Imana ubwayo ari yo muyobozi w’umuryango wayo mu rugendo barimo. imbere, kugira ngo bubashakire ahantu bashoboraga gushinga ingando. 34Igicu cy’Uhoraho cyabatwikiraga ku manywa, iyo babaga bavuye mu ngando.
35Iyo ubushyinguro bwahagurukaga, Musa yaravugaga, ati «Haguruka Nyagasani, abanzi bawe batatane, abakurwanya bahunge kure yawe!» 36Igicu cyahagarara, akavuga ati «Garuka, Nyagasani, uture mu mbaga nyamwinshi y’Abayisraheli!»

Currently Selected:

Ibarura 10: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy