YouVersion Logo
Search Icon

Luka 14

14
Yezu akiza umunyarushwima ku isabato
1Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura. 2Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima. 3Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati «Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe?» 4Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera. 5Arangije arababwira ati «Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato?» 6Nuko babura icyo basubiza.
Umugani w’ibyicaro
7Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati 8«Igihe bagutumiye mu bukwe, ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, 9maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ’Muvire mu mwanya’; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. 10Ahubwo nutumirwa, ujye wishyira mu mwanya w’inyuma kugira ngo uwagutumiye naza, akubwire ati ’Mugenzi wanjye igira imbere.’ Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. 11Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»
Gutumira abakene
12Arongera abwira uwamutumiye ati «Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe, cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo na bo batazavaho bagutumira, bakakwitura. 13Ahubwo nugira abo utumira, ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. 14Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.»
Umugani w’abatumirwa banga kwitaba
(Mt 22.1–10)
15Umwe mu bo basangiraga, ngo yumve ibyo, abwira Yezu ati «Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana!» 16Nuko aramusubiza ati «Umuntu yateguye ibirori#14.16 yateguye ibirori: tugomba kwiyumvisha neza icyo buri muntu na buri kintu bishushanya. Uwo muntu ukomeye ni Imana; ibirori birashushanya ihirwe ryo mu Ngoma yayo; umugaragu ni Yezu ubwe; abatumiwe bakanga kwitaba ni abakuru b’iyobokamana ry’Abayahudi naho abakoranyirijwe mu mayira ni abanyabyaha bicuza n’abaciye bugufi bemera Yezu bakamwizera, ndetse n’abanyamahanga. bikomeye maze atumira abantu benshi ngo basangire. 17Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo ’Nimuze, byose byatunganye.’ 18Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati ’Naguze umurima, ngomba kujya kuwureba; umbabarire, ntundenganye.’ 19Undi na we ati ’Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza; umbabarire, ntundenganye.’ 20Naho undi ati ’Narongoye, none simbonye uko nza.’
21Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati ’Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi, maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.’ 22Umugaragu agaruka avuga ati ’Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’ 23Nyir’urugo abwira umugaragu we ati ’Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure. 24Koko mbibabwire: nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.’»
Guhara byose ugakurikira Yezu
25Ubundi Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira, arababwira ati 26«Umuntu waza ansanga, atabanje guhara#14.26 guhara: si uguhara ababyeyi kuko umuntu atakibakunze, ahubwo ni ukugira ngo, nibiba ngombwa, arusheho kumukurikira ubudasubira inyuma. se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be, ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. 27Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. 28Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza? 29Aba yanga ko yatangira kubaka, agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo 30’Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza!’
31Cyangwa se, ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko, niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri? 32Abonye bitamushobokeye, yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro. 33Nuko rero, utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
Guhorana uburyohe
(Mt 5.13; Mk 9.50)
34Koko, umunyu ni ikintu cyiza, ariko iyo ushizemo uburyohe bwawo, bwagarurwa n’iki? 35Nta kindi uba ugifitiye akamaro, cyaba igitaka cyangwa ifumbire#14.35 igitaka cyangwa ifumbire: Abayahudi bakoreshaga umunyu udasukuye neza ukaba warashoboraga kubora, ntube ugishyizwe mu biribwa. Ntiwashoboraga kandi gufumbizwa umurima kimwe n’ibindi biribwa byaboze, kuko umunyu ubuza ubutaka kurumbuka. Ni ko bizagendekera n’umwigishwa wa Yezu wese, uzahemukira ubutumwa bwe: azajugunywa hanze kuko nta kamaro azaba agifite.; ahubwo barawujugunya. Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»

Currently Selected:

Luka 14: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy