YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 5

5
Abayisraheli bagenywa i Giligali
1Abami bose b’Abahemori rero bo hakurya ya Yorudani mu burengerazuba, n’abami bose b’Abakanahani bateganye n’inyanja, baza kumenya ko Uhoraho yumukije amazi ya Yorudani imbere y’Abayisraheli, kugeza ubwo bambutse; nuko bacika intege, bananirwa guhumeka imbere y’Abayisraheli.
2Icyo gihe Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ubajishe ibuye rityaye, maze wongere ugenye#5.2 ugenye: niba ushaka kumenya aho kugenya byaturutse n’icyo bisobanura, reba Intg 17,9–27; Lev 12,3 (n’igisob.) Abayisraheli.» 3Yozuwe abajisha ibuye rityaye, nuko agenya Abayisraheli ku musozi bahise bita «uw’igenywa». 4Dore impamvu yatumye Yozuwe abagenya: rubanda rwari rwaravuye mu Misiri, ab’igitsinagabo, abantu b’abatabazi bari baravuye mu Misiri bashiriye mu nzira bakiri mu butayu. 5Nuko rero, abavuye mu Misiri bose bari baragenywe, naho abavukiye mu butayu, rubanda rumaze kuva mu Misiri, bo nta bwo bari baragenywe. 6Koko rero, Abayisraheli bagenze imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza ubwo ingabo zose zavuye mu Misiri zishira. Bari baranze kumvira ijambo ry’Uhoraho, bituma Uhoraho abarahirira kutazabereka igihugu yari yarasezeraniye ba sekuru babo ko azaduha, igihugu gitemba amata n’ubuki. 7Abahungu babo Uhoraho yashyize mu mwanya wabo, ni bo Yozuwe yagenye, kuko batigeze bagenywa, nta bwo bari babagenyeye mu nzira. 8Bamaze rero kugenya imbaga yose, bagumye mu ngando, barindiriye ko bakira. 9Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi nabakijije ikimwaro mwavanye mu Misiri#5.9 ikimwaro . . . Misiri: icyo kimwaro bakijijwe, ni uko na bo bari bataragenywa kimwe n’Abanyamisiri batigenyeshaga. Aho hantu bagenyewe bahise bahita «Giligali», byasobanura ngo «Mbakuyeho (icyateraga ikimwaro)»..» Aho hantu bahise Giligali kugeza na n’ubu.
Pasika ya mbere muri Kanahani
10Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi, nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko. 11Nuko bukeye bwa Pasika, barya imbuto zo muri icyo gihugu; barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje, uwo munsi nyine. 12Bukeye bw’umunsi bariyeho imbuto zo mu gihugu, manu ntiyongera kuboneka. Abayisraheli ntibongera kubona manu#5.12 manu: ibyerekeye icyo kiribwa cy’agatangaza Abahebureyi baherewe mu ijyangwa, birebe mu Iyim 16,4–36 (n’igisob.), barya ibyeze mu gihugu guhera uwo mwaka.
Umugaba w’ingabo z’Uhoraho
13Nuko igihe Yozuwe yari hafi ya Yeriko, yubura amaso aritegereza: abona umugabo uhagaze imbere ye; yari yakuye inkota mu rwubati ayifashe mu ntoki. Yozuwe aramwegera, aramubaza ati «Uri uwacu, cyangwa se uri uwo mu banzi bacu?» 14Aramusubiza ati «Oya, ahubwo ndi umugaba w’ingabo z’Uhoraho. None ndaje.» Nuko Yozuwe agwa apfukamye, yubika uruhanga ku butaka, maze aramubaza ati «Databuja arabwira iki umugaragu we?» 15Umugaba w’ingabo z’Uhoraho asubiza Yozuwe, ati «Vana inkweto mu birenge byawe, kuko aha uhagaze ari ahatagatifu.» Yozuwe abigenza atyo.

Currently Selected:

Yozuwe 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy