YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 14

14
Uko bagabanyije igihugu cya Kanahani
1Dore ibyo Abayisraheli barazwe mu gihugu cya Kanahani, ibyo umuherezabitambo Eleyazari, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’amazu yo mu miryango ya Israheli babahayeho umurage. 2Bahabwaga umunani wabo hakoreshejwe ubufindo, nk’uko Uhoraho yari yatumye Musa kugira ngo abitegeke imiryango cyenda na kimwe cya kabiri cy’umuryango, itari yarawuhawe. 3Koko rero indi miryango ibiri na kimwe cya kabiri cy’undi muryango, Musa yari yarabahaye umunani wabo hakurya ya Yorudani. Abalevi, bo, nta munani bahawe mu bandi. 4Bene Yozefu bari bagabanijwemo imiryango ibiri, uwa Manase n’uwa Efurayimu; naho Abalevi nta wundi mugabane bahawe mu gihugu, uretse imigi yo kubamo n’imirima rusange yayo, kubera amatungo n’ibintu byabo. 5Abayisraheli bagenjeje nk’uko Uhoraho yategetse Musa#14.5 yategetse Musa: reba Ibar 23,1—35.8., maze bigabanya igihugu.
6Bene Yuda baza kwa Yozuwe i Giligali, maze Kalebu mwene Yefune w’Umukenizi aramubwira ati «Uzi neza ibinyerekeyeho#14.6 ibinyerekeyeho: reba Ibar 13,14. Kalebu uwo si Umuyisraheli, ahubwo yari Umukenizi; nyamara ariko yababereye incuti idahemuka, yari ikwiye guhembwa koko. Uhoraho yabwiriye Musa, umuntu w’Imana, i Kadeshi‐Barineya. 7Ubwo Musa, umugaragu w’Imana, ari i Kadeshi‐Barineya, yanyohereje gutata iki gihugu, nari mfite imyaka mirongo ine kandi mugezaho ibyo yari yantumye nta buryarya. 8Nyamara abavandimwe twazamukanye baciye rubanda intege, naho jyewe, nkurikira ubutizigama Uhoraho, Imana yanjye. 9Uwo munsi Musa yarahiye atya ’Ndahiye yuko igihugu wakandagiyemo kizaba umunani wawe, n’uw’abana bawe ubuziraherezo, kuko wakurikiye ubutizigama Uhoraho, Imana yanjye.’ 10None dore, Uhoraho yanyihereye kuramba nk’uko yabinsezeranyije. Aho Uhoraho abwiriye Musa iryo jambo, igihe Israheli yari mu butayu, hashize imyaka mirongo ine n’itanu; none dore ubu nujuje imyaka mirongo inani n’itanu. 11Ingufu nsigaranye, ni nk’izo nari mfite ubwo Musa anyohereje mu butumwa; imbaraga mfite ubu zirangana n’izo nari mfite icyo gihe, haba mu kurwana, haba no mu gukora. 12Uriya musozi rero, Uhoraho yavuze uwo munsi hita uwumpa. Uwo munsi kandi wumvise ko hari hatuye Abanaki, hakaba n’imigi minini ikomeye; Uhoraho namfasha nk’uko Uhoraho yabivuze, nzahabanyaga.»
13Yozuwe aha Kalebu, mwene Yefune, umugisha, amuha Heburoni ho umunani. 14Ni cyo gituma Kalebu, mwene Yefune w’Umukenizi, yahawe Heburoni ho umunani kugeza na n’ubu, kuko yakurikiye n’ubutizigama Uhoraho, Imana ya Israheli. 15Izina rya mbere rya Heburoni ryari KiriyatiAruba: Aruba uwo yari yarabaye umugabo w’ikirangirire mu Banaki.
Ahasigaye igihugu kiratuza, intambara irahosha.

Currently Selected:

Yozuwe 14: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy