YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 12

12
Amazina y’abami Israheli yatsinze.
1Dore amazina y’abami b’ibihugu Abayisraheli batsinze, kandi bakigarurira ibihugu byabo hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba, kuva mu kibaya cya Arunoni kugera ku musozi wa Herimoni, na Araba yose, ahagana mu burasirazuba: 2Sihoni, umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni; yategekaga igice kimwe cya Gilihadi, kuva ku masumo ya Arunoni ari hepfo, no kuva Aroweri iri haruguru yayo, kugeza ku masumo ya Yaboki, ari rwo rubibi rwa bene Amoni; 3yategekaga na Araba kugera ku nyanja ya Kineroti iburasirazuba no kugera ku Nyanja ya Araba, ari yo Inyanja y’Umunyu, iburasirazuba, ahagana i Betiyeshimoti no mu majyepfo y’imicyamu ya Pisiga.
4Naho Ogi, umwami wa Bashani, akaba n’umwe mu Barefayimu ba nyuma, yari atuye i Ashitaroti n’i Edereyi. 5Yategekaga umusozi wa Herimoni, Salika na Bashani yose kugera ku rugabano rw’Abageshuri n’Abamahaka, ndetse no ku gice cya kabiri cya Gilihadi, kugera ku rugabaniro rwa Sihoni, umwami wa Heshiboni. 6Musa, umugaragu w’Uhoraho n’Abayisraheli barabatsinze, maze Musa, umugaragu w’Uhoraho, ibyo bihugu byose abiha bene Rubeni, bene Gadi na kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase, ngo bibe ibyabo.
7Dore amazina y’abami bo mu gihugu Yozuwe n’Abayisraheli batsinze, hakurya ya Yorudani, mu burengerazuba, kuva i Behali‐Gadi mu kibaya cya Libani, kugera ku musozi wa Halaki uzamuka ugana i Seyiri. Izo ntara zose, Yozuwe azihera imiryango ya Israheli ngo zibe izabo, akurikije uko imiryango yabo igabanyije. 8Izo ntara ni izo mu Misozi, mu Mirambi, muri Araba no ku Micyamu, mu butayu no muri Negevu, zari zituwe n’Abaheti, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi n’Abayebuzi.
9Umwami w’i Yeriko, umwe.
Umwami w’i Hayi, iruhande rwa Beteli, umwe.
10Umwami w’i Yeruzalemu, umwe.
Umwami w’i Heburoni, umwe.
11Umwami w’i Yarimuti, umwe.
Umwami w’i Lakishi, umwe.
12Umwami w’i Egiloni, umwe.
Umwami w’i Gezeri, umwe.
13Umwami w’i Debiri, umwe.
Umwami w’i Gederi, umwe.
14Umwami w’i Horima, umwe.
Umwami w’i Aradi, umwe.
15Umwami w’i Libuna, umwe.
Umwami w’i Adulami, umwe.
16Umwami w’i Makeda, umwe.
Umwami w’i Beteli, umwe.
17Umwami w’i Tapuwa, umwe.
Umwami w’i Heferi, umwe.
18Umwami w’i Afeki, umwe.
Umwami w’i Sharoni, umwe.
19Umwami w’i Meromi, umwe.
Umwami w’i Hasori, umwe.
20Umwami w’i Shimeroni‐Meroni, umwe.
Umwami w’i Akishafi, umwe.
21Umwami w’i Tanaki, umwe.
Umwami w’i Megido, umwe.
22Umwami w’i Kedeshi, umwe.
Umwami w’i Yokineyamu, i Karumeli, umwe.
23Umwami w’i Dori, ku musozi wa Dori, umwe.
Umwami w’Abagoyimu, hafi ya Giligali, umwe.
24Umwami w’i Tirisa, umwe.
Abo bami bose hamwe ni mirongo itatu n’umwe.

Currently Selected:

Yozuwe 12: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy