YouVersion Logo
Search Icon

Yakobo 1

1
Indamutso
1Jyewe Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n’Imana bo mu miryango cumi n’ibiri#1.1 Mu miryango cumi n’ibiri: ni abakristu b’Abayahudi batari batuye mu gihugu cyabo; bakomokaga mu miryango cumi n’ibiri ya Israheli., batuye mu mahanga, ndabaramutsa.
Ubutwari bugaragarira mu magorwa
2Bavandimwe, amagorwa y’amoko yose munyuramo, mujye muyakirana ibyishimo byinshi, 3mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye. 4Ariko rero ubwo bwiyumanganye bugomba kuba bugaragara, kugira ngo mube abantu bahamye kandi nyabo, mbese batagira amakemwa.
Isengesho ryo gusaba ubuhanga
5Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga#1.5 ubuze ubuhanga: nta bwo ari ubuhanga mu by’isi, ahubwo ni ukumenya kubaho ku buryo bushimisha Imana, ukurikije nanone Inkuru Nziza ya Yezu Kristu., abusabe Imana izabumuha, Yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa. 6Ariko rero, ajye asabana ukwemera atabanje kujijinganya; kuko ujijinganya asa n’umuvumba mu nyanja ihubanganyijwe n’umuyaga. 7Bene uwo muntu ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera 8umuntu w’imberabyombi, uhindagurika mu nzira ze zose.
Umukene n’umukire
9Umuvandimwe w’umukene niyishimire ikuzwa rye#1.9 ikuzwa rye: umukene wasuzugurwaga na bose, ashobora kwishima kuko mu ikoraniro ry’abakristu afashwe nk’umuvandimwe, akanamenya noneho ko Imana ikuza abicisha bugufi (Lk 1,52; reba na 2 Sam 2,7–8 na Zab 72,4–12)., 10n’umukire yishimire ugucishwa bugufi kwe#1.10 ugucishwa bugufi kwe: umukire na we agomba kwishima, kuko azi noneho ko atagomba kwiringira ubukungu bwe buhita; ahubwo ubwamamare bwe bukaba ubwo kwita ku bandi., kuko umukire azahita nk’ururabyo rw’icyatsi. 11Izuba ryararashe n’ubushyuhe bwaryo bwinshi, ryumisha icyatsi, ururabyo rurahunguka, maze ubwiza bwarwo burayoyoka. N’umukire rero azarabirana atyo mu byo akora byose.
Ibigeragezo n’ibishuko
12Hahirwa umuntu uba intwari mu bigeragezo, kuko namara kugeragezwa, azahabwa ikamba ry’ubugingo Imana yasezeranyije abayikunda.
13Nihagira ugwa mu gishuko, ntakavuge ati «Ni Imana inshuka», kuko Imana idashobora koshya gukora ikibi cyangwa ngo igire uwo ishuka#1.13 uwo ishuka: umuntu wese wemera gutwarwa n’ikibi, ntakagereke icyaha cye ku Mana (reba Imigani 19,3; Umubwiriza 15,11–20; 1 Kor 10,13).. 14Buri muntu ashukwa n’irari rye bwite rimukurura, maze rikamwoshya. 15Iyo iryo rari rimaze gusama, ribyara icyaha, n’icyaha cyamara gukura kikabyara urupfu. 16Ntimukibeshye rero, bavandimwe nkunda. 17Icyitwa ingabire y’agaciro cyose, n’ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w’urumuri#1.17 ku Mubyeyi w’urumuri: Imana, Yo yaremye urumuri rw’amanywa n’urw’ijoro, ruturuka ku zuba, ku kwezi no ku nyenyeri (Intg 1,14–19), ni na Yo imurikira imitima., we udahinduka kandi ntatume habaho umwijima uturutse ku mihindagurike y’ibihe. 18Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry’amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye.
Ntimugashimishwe no kumva ijambo ry’Imana byonyine
19Mubimenye rero, bavandimwe nkunda, ko muri impuguke. Nyamara, buri muntu arabangukirwe mu gutega amatwi, ariko ntagahubuke mu kuvuga; atinde no kurakara, 20kuko uburakari bw’umuntu budakora igihuje n’ubutungane bw’Imana. 21Nimwitandukanye rero n’icyitwa ubwandure cyose, n’icyitwa agasigisigi k’ubugira nabi kose, mwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishobora kubakiza. 22Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry’Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya#1.22 ari ukwibeshya: mu Byanditswe byose byo mu Isezerano rya kera n’irishya, bagaruka kenshi kuri ako kamaro ko gushyira ijambo ry’Imana mu bikorwa (Ez 33,31–32; Mt 7,24–26; Lk 6,47–49; 8,21; Yh 13,17).. 23Koko rero, niba umuntu ateze amatwi ijambo ariko ntarikurikize, amera nk’umuntu urebera mu ndorerwamo isura yavukanye: 24iyo amaze kwireba, aragenda, agahita yibagirwa uko yasaga. 25Naho uwibanda ku itegeko rihamye, ari ryo ry’ubwigenge, kandi akaryizirikaho, atari uryumva akaryibagirwa, ahubwo ari urikurikiza; uwo nguwo azagira amahirwe mu bikorwa bye. 26Niba hari uwibwira ko ari umuyoboke w’Imana, ariko ntashobore gutegeka ururimi rwe, aba yibeshya, n’iyobokamana rye riba ari ubusa. 27Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.

Currently Selected:

Yakobo 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy