YouVersion Logo
Search Icon

Ezira 1

1
I. ABAYAHUDI BAGARUKA MU GIHUGU CY’IWABO BAKONGERA KUBAKA INGORO
Umwami Sirusi yemera kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho
1Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi#1.1 Sirusi: ibyo byabaye muri 539 mb. K., ari wo mwaka umwami Sirusi yatangiye gutegeka Babiloni yari amaze kwigarurira; naho Abaperisi yatangiye kubatwara muri 558., umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeje gusohoza ijambo yari yaravugishije Yeremiya#1.1 Yeremiya: uwo muhanuzi yari yaravuze ko ijyanwabunyago rizamara imyaka 70 (Yer 25,11–12). Mu by’ukuri ariko, hagati y’irya mbere ryabaye muri 598 n’igaruka ry’ababanje gutahuka (538), hashize imyaka 60 gusa., nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose, ari mu mvugo, ari no mu nyandiko, iri teka: 2«Sirusi, umwami w’Abaperisi aravuze ngo: Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu yo muri Yuda. 3Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we, Imana ye nibane na we, kandi nazamuke ajye i Yeruzalemu yo muri Yuda, kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana ya Israheli, kuko ari yo Mana iba i Yeruzalemu. 4Abakiriho bo muri uwo muryango, aho bari hose, abantu baho nibabafashishe feza, zahabu, ibintu n’amatungo, kandi batange n’amaturo agenewe Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu, babigize ku buntu.»
5Nuko abatware b’amazu ya Yuda n’ab’aya Benyamini, abaherezabitambo n’abalevi, mbese abantu bose Imana yari yarashyizemo iryo shyaka, barahaguruka ngo bajye kubaka Ingoro y’Uhoraho iri i Yeruzalemu. 6Abaturanyi babo bakora uko bashoboye, babatwerera feza na zahabu, ibintu n’amatungo, n’andi maturo y’agaciro gakomeye, utabariyemo n’ibindi batanze ku buntu.
7Ndetse n’ibintu byose byo mu Ngoro y’Uhoraho Nebukadinetsari yari yaranyaze i Yeruzalemu, kugira ngo abishyire mu nzu y’imana ze, umwami Sirusi arabisohora. 8Nuko Sirusi, umwami w’Abaperisi, ategeka umunyabintu Miteredati kubikuramo byose no kubibarurira Sheshibasari#1.8 Sheshibasari: birashoboka ko icyo gikomangoma cyo muri Yuda, ari na we bita Shenasari muri 1 Matek 3,18, cyaba ari umuhungu w’umwami Yekoniya. Dushobora kandi no gukeka ko ari Sheshibasari uwo nyine wari ushinzwe kuzongera kubakisha Ingoro (reba 5,13–16; 6,14–16)., igikomangoma cyo muri Yuda. 9Dore umubare wabyo: amabesani ya zahabu: 30; amabesani ya feza: 1000; ibyuma 29; 10ibikombe bya zahabu: 30; ibikombe bya feza byo mu rwego rwa kabiri: 410; n’ibindi bikoresho: 1000. 11Ibikoresho byose bya zahabu na feza byari 5400. Nuko Sheshibasari arabitwara byose, ubwo abajyanywe bunyago bavaga i Babiloni, bagaruka i Yeruzalemu.

Currently Selected:

Ezira 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy