YouVersion Logo
Search Icon

ESITERA 10

10
Maridoke atsinda burundu
1Umwami Hashuweru ashyiraho imisoro mu gihugu cye cyose no mu birwa byo mu nyanja.
2Ibikorwa by’ubuhangange n’ubutwari by’umwami, hamwe n’ibyerekeye ikuzo rya Maridoke, umwami yahaye umwanya w’ikirenga, ibyo byose ntibyanditswe se mu gitabo cy’amateka y’abami b’Ubumedi n’ab’Ubuperisi?
3Koko uwo Muyahudi Maridoke yari uwa kabiri ku mwami Hashuweru. Naho ku Bayahudi, bamubonagamo umuntu ukomeye, ukundwa na benshi mu bavandimwe be, ushakira ibyiza ubwoko bwe, kandi agaharanira amahoro y’umuryango we.
Insiguro y’inzozi za Maridoke
3aMaridoke aravuga, ati «Ibi byose tubikesha Imana! 3bKoko rero, ndibuka inzozi narose kuri byo, kandi nta n’ijambo na rimwe ribuzeho. 3cNari narose agasoko kaba uruzi, nyuma haza urumuri, izuba n’amazi y’itanganika. Urwo ruzi ni Esitera umwami yarongoye akamugira umwamikazi; 3dibiyoka binini bibiri, ni jyewe na Hamani; 3eamahanga, ni ayikoranyije ngo azimanganye izina ry’Abayahudi; 3fnaho umuryango wanjye, ni Israheli yatakiye Imana, ikarokorwa. Nyagasani yakijije umuryango we, Nyagasani yadukijije biriya byago byose, maze Imana ikora biriya bimenyetso n’ibitangaza bitigeze bibaho mu mahanga. 3gNi yo mpamvu yagennye iherezo ku buryo bubiri butandukanye, bumwe bwerekeye umuryango w’Imana, ubundi bwerekeye amahanga yose. 3hUbwo buryo bwombi kandi bwaziye ku isaha, ku gihe no ku munsi w’urubanza, mu maso y’Imana no mu maso y’amahanga yose; 3imaze Imana yibuka umuryango wayo, irenganura inyarurembo zayo. 3jIminsi y’ukwezi kwa Adari, uwa cumi na kane n’uwa cumi na gatanu w’uko kwezi, izabere umuryango wayo Israheli iminsi yo gukorana, kwishima no kudabagira imbere y’Imana, uko ibisekuruza bizasimburana ubuziraherezo.»
Umwanzuro
3kMu mwaka wa kane w’ingoma ya Putolemeyi#10.3k Putolemeyi: abenshi mu bami ba Misiri bitwaga Putolemeyi; babiri muri bo kandi bashatse abagore bitwa Kilewopatira. Uwa mbere yategetse muri 114–113 mb. K.; naho undi atwara muri 48–47 mb. K. na Kilewopatira, Dositosi wiyitaga umuherezabitambo n’umulevi, hamwe na Putolemeyi, umuhungu we, bazana iyi baruwa yerekeye umunsi mukuru w’Ubufindo, bavuga ko atari impimbano kandi ko yahinduwe na Lisimaki, mwene Putolemeyi, umwe mu bari batuye i Yeruzalemu.

Currently Selected:

ESITERA 10: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy