YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 3

3
Ibonekerwa rya kane: Yozuwe, umuherezabitambo mukuru#3.1 Yozuwe, umuherezabitambo mukuru: Yozuwe uwo yari ashinzwe kuyobora umuryango mu byerekeye imihango y’iyobokamana. Kugeza ubwo yari acyambara ibyo kwirabura, byashushanyaga ibyaha by’umuryango n’icyunamo barimo. Nyamara ubwo Ingoro imaze kubakwa, agomba kwambara ibikwiranye n’umuherezabitambo mukuru, agatunganya ibikorerwamo byose.
1Hanyuma Uhoraho anyereka Yozuwe, umuherezabitambo mukuru, wari uhagaze imbere y’umumalayika w’Uhoraho, ariko Sekibi akaba ahagaze iburyo bwe kugira ngo amurege. 2Umumalayika w’Uhoraho abwira Sekibi, ati «Uhoraho agucecekeshe, wowe Sekibi! Ni koko, Uhoraho, we wihitiyemo Yeruzalemu, nagucecekeshe! Naho uriya muntu se, si igishirira cyaruwe mu ziko?»
3Yozuwe yari ahagaze imbere y’umumalayika, yambaye imyambaro yahindanye. 4Umumalayika abwira abari bahagaze imbere ye, ati «Nimumwambure iyo myambaro yahindanye.» Hanyuma abwira Yozuwe, ati «Dore nagukijije icyaha cyawe kandi bakwambike imyambaro y’umunsi mukuru.» 5Yungamo ati «Nibashyire mu mutwe wawe igitambaro gifite isuku.» Bamushyira igitambaro gifite isuku mu mutwe, baranamwambika. Ubwo umumalayika w’Uhoraho na we yari ahagaze aho. 6Nuko umumalayika w’Uhoraho abwira Yozuwe, ati 7«Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nugendera mu nzira zanjye, ugakurikiza amategeko yanjye, uzategeka Ingoro yanjye kandi urinde n’ibikari byanjye; nzaguha n’umwanya mu bahagaze hano.»
Imana igiye kuzana umugaragu wayo «Mumero#3.7 umugaragu wayo . . . Mumero: ubwo Ingoro yasanwe n’ubuherezabitambo bukavugururwa, Zakariya yizeye ko hagiye kuza na wa wundi ukomoka kuri Dawudi, akazaba umwami w’intabera wo mu bihe bizaza. Kuba umuhanuzi amwita «Umumero», abikomora kuri Yeremiya 23,5 na 33,15.»
8Tega amatwi, wowe Yozuwe, umuherezabitambo mukuru, na bagenzi bawe bicaye imbere yawe, kuko abo bantu ari ikimenyetso cy’ibizaza. Dore ngiye kuzana umugaragu wanjye «Mumero». 9Koko rero, dore ibuye nshinze imbere ya Yozuwe. Iryo buye rimwe rukumbi rifite amaso arindwi. Jyewe ubwanjye ngiye kuryandikaho, maze mu munsi umwe mpanagure icyaha cy’iki gihugu, uwo ni Uhoraho, umugaba w’ingabo ubivuze. 10Uwo munsi, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze, muzatumirana kivandimwe mwicare mu nsi y’umuzabibu no mu nsi y’umutini.

Currently Selected:

Zakariya 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy