YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 9

9
Umunsi wo guhimbaza Pasika
1Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri bavuye mu Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati 2«Abayisraheli bajye bahimbaza Pasika ku munsi wategetswe. 3Bazajye bayihimbaza ku munsi wa cumi na kane w’uko kwezi, nimugoroba mu kabwibwi. Muzayihimbaza mukurikije amategeko n’imigenzo yayo yose.»
4Nuko Musa abwira Abayisraheli guhimbaza Pasika. 5Bayihimbariza mu butayu bwa Sinayi ku munsi wa cumi na kane nimugoroba mu kabwibwi. Abayisraheli babigenza uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.
6Nyamara ariko, hariho abantu batashoboye guhimbaza Pasika kuri uwo munsi kuko bari bahumanijwe no gukora intumbi. Uwo munsi basanga Musa na Aroni barababwira bati 7«N’ubwo twahumanijwe no gukora intumbi, ni iki cyatubuza kuzanira Uhoraho ituro ryacu ku munsi wategetswe kimwe n’abandi Bayisraheli bose?»
8Musa arabasubiza ati «Mube mutegereje mbanze menye icyo Uhoraho yemeza kuri mwe.» 9Uhoraho abwira Musa, ati 10«Bwira Abayisraheli aya magambo uti: Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu bazabakomokaho uhumanywa no gukora intumbi cyangwa yaragiye mu rugendo rwa kure, ibyo ntibizamubuze guhimbaza Pasika y’Uhoraho, 11ariko bo bazajya bayihimbaza mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi na kane, nimugoroba mu kabwibwi. Bazarya umwana w’intama, bawurishe imigati idasembuye n’imboga zisharira. 12Ntibazagire ibyo baraza ngo bigeze mu gitondo, kandi ntibazavunagure amagufa y’uwo mwana w’intama. Bazahimbaza Pasika bakurikije amategeko n’imigenzo yayo yose. 13Ariko nihagira umuntu utahumanye kandi ntabe no mu rugendo, ntahimbaze Pasika, uwo nguwo azacibwa mu muryango we, kuko atazaba yazaniye ituro rye Uhoraho ku munsi wategetswe. Uwo muntu kandi azabona ingaruka z’icyaha cye.
14Niba hari umunyamahanga uri iwanyu, agashaka guhimbaza Pasika y’Uhoraho, azakurikize amategeko n’imigenzo yayo. Iyo mihango izaba imwe ku munyamahanga no ku munyagihugu kavukire.»
Igicu gitwikira Ingoro y’Uhoraho#9.14 Igicu: icyo gicu bigeze kukivuga mu Iyim 13,21 n’ahandi. Byerekana ko Imana ihora hafi y’umuryango wayo kugira ngo iwuyobore, inawurinde.
15Ku munsi bubatseho Ingoro, ari ryo hema ry’ibonaniro, haje igicu kirayitwikira; nimugoroba gipfukira Ingoro gisa n’umuriro kugeza mu gitondo. 16Bigahora bigenda bityo: buri joro igicu cyatwikiraga Ingoro, gisa n’umuriro.
17Uko igicu cyavaga ku ngoro, kikazamuka hejuru, Abayisraheli barahagurukaga, bagakomeza urugendo rwabo. Aho icyo gicu cyahagararaga ni ho Abayisraheli bashingaga ingando. 18Bityo Abayisraheli bakagenda babitegetswe n’Uhoraho, bakanashinga ingando ari we ubibategetse. Bakayigumamo igihe cyose igicu kikiri hejuru y’Ingoro. 19N’iyo cyahagumaga igihe kirekire Abayisraheli bumviraga Uhoraho bagakomeza kumukorera ntibagende. 20Hari ubwo icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku Ngoro. Bityo ku itegeko ry’Uhoraho bagashinga ingando, ku itegeko ry’Uhoraho bakagenda. 21Hari n’ubundi igicu cyagumaga ku Ngoro ijoro rimwe, mu gitondo cyahaguruka na bo bakagenda. 22Igihe cyose igicu cyamaraga ku Ngoro, ari iminsi ibiri, ukwezi kumwe cyangwa kikahatinda kurushaho, Abayisraheli bashingaga ingando ntibagende; cyahaguruka na bo bakagenda. 23Bityo ku itegeko ry’Uhoraho bagashinga ingando, ku itegeko ry’Uhoraho bakagenda. Abayisraheli bumviraga Uhoraho bagakurikiza amategeko ye, uko yari yarayababwiye ayanyujije kuri Musa.

Currently Selected:

Ibarura 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy