YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 11

11
Abayisraheli i Tavera
1Umunsi umwe, imbaga y’Abayisraheli itangira kwijujuta, maze Uhoraho abyumvise ntibyamushimisha, ahubwo biramurakaza cyane. Nuko umuriro#11.1 umuriro w’Uhoraho: ni inkuba yakubitaga mu ngando igatwika amahema menshi. w’Uhoraho uyogoza imbaga, utwika uruhande rumwe rw’ingando. 2Imbaga itakira Musa, na we atakambira Uhoraho, maze umuriro urahosha. 3Aho hantu bahita Tavera, ari byo kuvuga ’ahayogojwe’, kuko umuriro w’Uhoraho wari wahayogoreje Abayisraheli.
Abayisraheli basaba inyama
4Muri bo hari agatsiko#11.4 agatsiko k’abantu: igihe Abayisraheli bavuye mu Misiri, impunzi nyinshi zitari izo mu bwoko bwabo, zari zifatanyije na bo (reba Iyim 12,38). Izo mpunzi ni zo zahise zinuba bidatinze. k’abantu, bafatwa n’amerwe, bituma n’Abayisraheli ubwabo batangira kwijujuta bavuga bati «Ni nde uzaduha inyama zo kurya? 5Turibuka amafi twariraga ubuntu mu Misiri, ibihaza, imyungu, hamwe n’ibitunguru by’ibibabi, n’iby’ibijumba! 6Nta na kimwe tukibona muri ibyo, none ubuzima bwacu burakendera! Nta kindi turya uretse manu.»
7Manu#11.7 Manu: reba Iyim 16,14–16; ni ho basobanura manu icyo ari cyo, ibara ryayo n’uburyohe bwayo. iyo yari imeze nk’urubuto rwa koriyanderi#11.7 koriyanderi: ni agati kamera mu bihugu bikikije Inyanja ya Mediterane. Ako gati kera utubuto basya bakavanga n’ifu y’ingano, bigatuma imigati iryohera. ikererana nk’ubujeni buva mu biti. 8Imbaga yayagaraga ijya kuyitoragura; bakayisya ku rushyo, cyangwa bakayisekura. Nyuma igatekwa mu nkono, igakorwamo utugati. Yaryohaga nk’umutsima bavugishije amavuta. 9Iyo urume rwatondaga ku ngando nijoro, ni na ho manu yayigwagaho.
10Musa yumva imbaga yijujuta, buri muntu ari ku muryango w’ihema rye. Uhoraho biramurakaza cyane maze Musa abwirana agahinda Uhoraho agira ati 11«Ni iki gituma ugirira nabi umugaragu wawe? Ni iki gituma untererana ukankorera umutwaro wo kuyobora iyi mbaga yose? 12Ni jye se wasamye inda ndababyara kugira ngo untegeke kubabumbatira ku gituza nk’uko umurezi abumbatira umwana muto, bakazarinda bagera mu gihugu wasezeranije ba sekuruza? 13Nzakura hehe inyama zo guha iriya mbaga yose ihora inyijujutaho ivuga ngo ’Duhe inyama zo kurya.’ 14Jyewe jyenyine singishoboye kwihanganira umutwaro undemereye cyane wo kuyobora iyi mbaga. 15Niba uzahora ungenzereza utya, ndakwinginze ngo umbabarire unyice aho kugira ngo nkomeze kubabazwa n’ibyago byanjye!»
16Uhoraho abwira Musa, ati «Nkoranyiriza abantu mirongo irindwi bo mu batware ba Israheli, abagabo uziho kuba abakuru n’abacamanza b’umuryango. Uzabajyane ku ihema ry’ibonaniro, bahagararane nawe imbere yanjye. 17Nzamanuka nkuvugishe, maze mfate ku mwuka ukurimo nywubashyiremo bazajye bagufasha kuyobora imbaga; bityo ntuzongera kwikorera uwo mutwaro wenyine.
18Kandi ubwire imbaga y’Abayisraheli, uti ’Nimwisukurire umunsi w’ejo, muzashobore kurya inyama kuko Uhoraho yumvise imyijujuto yanyu igihe mwavugaga muti: Ni nde usaduha inyama zo kurya? Ko twari twimereye neza mu Misiri! Uhoraho rero agiye kubaha inyama maze muzazirye. 19Kandi ntimuzazirya umunsi umwe, ibiri, itanu, icumi cyangwa makumyabiri yonyine, 20ahubwo muzazirya ukwezi kose kugeza ubwo zizajya zibaca mu mazuru, kugeza ubwo zizabatera iseseme. Ibyo byose kuko mwitandukanyije n’Uhoraho mukamwinuba muvuga ngo: Ni kuki rwose twimutse mu Misiri?»
21Musa arasubiza ati «Uyu muryango ndimo ufite abantu barenga ibihumbi magana atandatu, nawe ukavuga ko ugiye kubaha inyama bakazazirya ukwezi kose! 22N’iyo umuntu yabaga umukumbi w’ubushyo bw’amatungo yose, urabona byabahaza? N’iyo umuntu yabarobera amafi yose yo mu nyanja, hari aho yabakora?» 23Uhoraho abwira Musa, ati «Ububasha bw’ukuboko kw’Uhoraho bwaba bwabaye buke? Uzaba ureba niba ijambo ryanjye nakubwiye rizahera!»
Imana iha ku mwuka wayo abatware mirongo irindwi ba Israheli
24Musa asohoka mu ihema ry’ibonaniro, ajya kubwira imbaga amagambo y’Uhoraho. Akoranya abantu mirongo irindwi bo mu bakuru b’imiryango, baraza bakikiza ihema ry’ibonaniro. 25Uhoraho amanukira mu gacu, avugisha Musa. Agabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura#11.25 guhanura: bisobanura kuvuga mu izina ry’Imana. ariko baza kurekeraho.
26Hari abagabo babiri Elidadi na Medadi, bari basigaye mu ngando. Bari mu murongo w’abagombaga guhabwa umwuka, uretse ko batari basohotse ngo bajye ku ihema ry’ibonaniro. Ariko na bo umwuka ubajyaho, nuko bahanurira mu ngando. 27Umwana w’umuhungu aza yiruka abwira Musa, ati «Elidadi na Medadi barimo barahanurira mu ngando!» 28Yozuwe#11.28 Yozuwe, mwene Nuni: uwo musore ni umufasha wa Musa (reba Iyim 17,9; 24,13 na 33,11). Ni we uzasimbura Musa (reba igitabo cya Yozuwe). mwene Nuni wari umufasha wa Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati «Shobuja Musa, babuze!» 29Musa aramusubiza ati «Waba se wabagiriye ishyari kubera jyewe? Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!» 30Musa n’abakuru ba Israheli basubira mu ngando.
Inkware z’i Kiviroti-Tawa
31Umuyaga woherejwe n’Uhoraho uturuka mu nyanja, uzana inkware#11.31 inkware: izo nkware Bibiliya ivuga nta bwo ari nk’izo tuzi ino mu Rwanda; reba na Iyim 16,12–13. Ubusanzwe zibera i Burayi igihe haba hashyushye, ariko hatangira gukonja, zigahita zambuka inyanja zikajya gushaka ubushyuhe muri Afurika no muri Arabiya. uzigusha ku ngando no ku mpande zayo zose, zandagara ahantu h’urugendo rw’umunsi wose, ikirundo cyazo kireshya n’imikono ibiri. 32Imbaga irahaguruka yiriza uwo munsi wose, ikesha ijoro, ifatira n’undi munsi wose igitoragura izo nkware. Uwari yatoye nke yujuje intonga#11.32 intonga cumi: ni ukuvuga ko bafashe nyinshi cyane; gukabya batyo, ni ukwerekana ko Imana itanga itagabanya. cumi. Izo nkware bazanika mu mpande zose z’ingando. 33Inyama zazo, bakizikozaho iryinyo, batararangiza kuzitapfuna, Uhoraho arabarakarira cyane, nuko imbaga y’Abayisraheli ayahuramo icyorezo gikaze.
34Aho hantu bahita i Kiviroti-Tawa ari byo kuvuga ’Imva zatewe n’umururumba’, kuko ariho bahambye imbaga y’abantu bari bafashwe n’umururumba.
Miriyamu afatwa n’ibibembe
35Imbaga y’Abayisraheli yavuye i Kiviroti-Tawa yerekeza i Haseroti.

Currently Selected:

Ibarura 11: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy