YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 16

16
Umunani wa bene Efurayimu na Manase
1Umugabane wa bene Yozefu waheraga kuri Yorudani hafi ya Yeriko; mu burasirazuba bw’amazi ya Yeriko, bwari ubutayu buva i Yeriko bugana ku musozi wa Beteli. 2Washoraga uva i Beteli ugana i Luzi, unyuze ku rubibi rw’Abariki, i Ataroti, 3ukamanuka ahagana ku rubibi rw’Abayafuleti mu burengerazuba, kugera ku ntara ya Betihoroni y’epfo no kugera i Gezeri, ukagarurwa n’inyanja. 4Bene Yozefu, Manase na Efurayimu, bahabwa batyo umunani wabo.
5Dore urubibi rwa bene Efurayimu, bakurikije amazu yabo: urubibi rw’umunani wabo mu burasirazuba, rwari Ataroti‐Adari kugera i Betihoroni ya ruguru. 6Mu burengerazuba, urubibi rwararomborezaga n’i Mikimetati mu majyaruguru, maze rwagera i Tanaki‐Silo rukerekera mu burasirazuba rugana i Yanoha. 7Hanyuma rukamanuka i Yanoha rugana i Ataroti na Nara no kuri Yeriko, maze rugakomeza no kuri Yorudani. 8Kuva Tapuwa, urubibi rwerekeraga mu burengerazuba ku kagezi ka Kana, maze rukagera ku nyanja. Nguwo umunani w’umuryango wa bene Efurayimu, uko amazu yabo yanganaga, 9hatabariwemo nanone imigi bari bafite mu munani wa bene Manase; ngiyo imigi yabo yose n’imidugudu yayo.
10Abakanahani bari batuye i Gezeri ntibabanyaze ibyabo; bityo bakomeza guturana na bene Efurayimu kugeza na n’ubu, uretse ko babakoreshaga imirimo y’uburetwa.

Currently Selected:

Yozuwe 16: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy