YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 2

2
Uhoraho acyaha umuryango we
1Umumalayika w’Uhoraho ava i Giligali, arazamuka agana i Bokimu, maze aravuga ati «Nabavanye mu gihugu cya Misiri, mbinjiza mu gihugu nari nararahiriye kuzaha abasekuruza banyu. Naravuze nti ’Sinzigera na rimwe nca ku Isezerano nagiranye namwe, 2none rero, ntimuzagirane isezerano n’abaturage b’iki gihugu, ahubwo muzasenye intambiro zabo.’ Ariko ntimwumvise ijwi ryanjye. Ubwo se ibyo mwakoze ni ibiki! 3None rero ndababwiye nti ’Sinzabirukana imbere yanyu; maze bazababere umutego muzagwamo muramya ibigirwamana byabo.’» 4Nuko Umumalayika w’Uhoraho amaze kubwira Abayisraheli bose ayo magambo, imbaga itera hejuru maze bararira. 5Aho hantu bahita Bokimu (ari byo kuvuga «Abarira»), maze bahaturira Uhoraho ibitambo.
Urupfu rwa Yozuwe
6Yozuwe asezerera imbaga y’Abayisraheli, baragenda buri muntu ajya mu munani we, kugira ngo bature igihugu. 7Umuryango wakomeje kuyoboka Uhoraho igihe cyose Yozuwe yabayeho, ndetse Yozuwe amaze gupfa, bakomeje kumuyoboka igihe cyose hari hakiriho abakuru b’imiryango bari barabanye na we, kandi bari barabonye ibyo Uhoraho yakoreye Israheli byose. 8Yozuwe mwene Nuni, umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi. 9Bamuhamba mu munani we i Timunati‐Seraki mu misozi ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gahashi. 10Nuko icyo gisekuru cyose gisanga abasekuruza bacyo; nyuma y’aho habyiruka ikindi gisekuru, ariko cyo nticyari cyarigeze kimenya Uhoraho, cyangwa se ngo kimenye ibyiza yari yarakoreye Israheli.
Ubuhemu n’igihano, ukwicuza n’ugukizwa
11Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho, maze bayoboka za Behali. 12Bitandukanya n’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, wabavanye mu gihugu cya Misiri, bayoboka izindi mana z’amahanga abakikije; bazipfukama imbere maze bacumura kuri Uhoraho. 13Bitandukanyije n’Uhoraho, bayoboka Behali#2.13 Behali: guhera aha ngaha, izina ry’icyo kigirwamana rizajya rivugwa kenshi. Iryo zina risobanura ngo «Nyir’ubutaka, umutware». Abakanahani rero, bibwiraga ko ari yo mana ituma ubutaka bwera n’imyaka ikarumbuka. na za Ashitaroti#2.13 za Ashitaroti: ni imanakazi Abakanahani basengaga cyane, bibwira ko ari zo ziha abagore kubyara n’amatungo akororoka. Abayisraheli bakunze kugwa kenshi mu gishuko cyo gutatira Imana, bakayoboka za Behali na za Ashitaroti. Ni cyo cyaha abahanuzi bitaga «ubusambanyi» cyangwa «gukurikira izindi mana» (Lev 17,7; Ivug 31,16; Hoz 1,2; Iz 1,21; Ezk 16,16, . . . )..
14Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza ababanyaga kandi abegurira abanzi babo babakikije. Ntibaba bagishoboye guhangara abanzi babo. 15Aho bajyaga hose, ikiganza cy’Uhoraho cyabaga kibariho ngo kibateze ibyago, nk’uko Uhoraho yari yarabibabwiye kandi akanabirahirira; umubabaro wabo urushaho kwiyongera.
16Ni bwo Uhoraho aboherereje abacamanza#2.16 Abacamanza: aha ngaha baradusobanurira neza umurimo w’abo bacamanza. Bacyaduka bari abagaba b’ingabo, ariko mu gihe cy’intambara gusa. Nyuma ariko, bamwe muri bo, nka Gideyoni n’umuhungu we Abimeleki, bagumye ku butegetsi; mbese baba nk’abami., abakiza abanzi babanyagaga. 17Ariko n’abo bacamanza ntibabumva, bararikira izindi mana, barazipfukamira, bateshuka bidatinze inzira y’abasekuruza babo bari barumvise amategeko y’Uhoraho; ntibagenza nka bo. 18Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe. 19Ariko iyo umucamanza yamaraga gupfa, barongeraga bakihindanya cyane kurusha abasekuruza babo, bakayoboka izindi mana, bakazikorera kandi bakazipfukamira; ntibarekaga n’umwe mu migirire no mu myifatire yabo mibi, ahubwo bakanangira umutima.
Imana igerageza Israheli
20Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli. Nuko aravuga, ati «Kubera ko iyi mbaga yishe Isezerano ryanjye nagiranye n’abasekuruza babo, kandi ntiyumve ijwi ryanjye, 21nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo ihanga na rimwe mu yo Yozuwe yahasize igihe apfuye.» 22Ibyo byari ukugerageza Israheli, kugira ngo arebe niba izakurikira inzira y’Uhoraho nk’uko abasekuruza babo babigenjeje, cyangwa se niba batazayikurikiza. 23Ni cyo cyatumye Uhoraho areka ayo mahanga, ntahite ayirukana kandi ntayagabize Yozuwe.

Currently Selected:

Abacamanza 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy