YouVersion Logo
Search Icon

Abehebureyi 13

13
Umubano nyawo
1Nimwikomezemo urukundo rwa kivandimwe. 2Ntimukibagirwe kwakira abashyitsi, kuko hariho ababikesheje kwakira abamalayika batabizi. 3Muzirikane abari mu buroko nk’aho mwabaye imbohe hamwe na bo; muzirikane kandi abababazwa kuko namwe mufite umubiri. 4Ugushyingirwa nikubahwe na bose, n’uburiri bw’abashakanye buzire inenge, kuko Imana izacira urubanza abasambanyi n’inkozi z’ibibi. 5Imibereho yanyu izire ubugugu, munyurwe n’ibyo mufite, kuko Nyagasani ubwe yavuze ati «Sinzaguhara, kandi sinzagutererana!» 6ku buryo dushobora kuvuga nta shiti tuti «Nyagasani arampagarikiye, ntakizantera ubwoba; mbese ni nde wagira icyo antwara?»
7Nimuzirikane abayobozi banyu, ababamenyesheje Ijambo ry’Imana; mwitegereze uko barangije ubutumwa bwabo, maze mukurikize ukwemera kwabo. 8Yezu Kristu ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose. 9Ntimugatwarwe n’inyigisho z’amoko menshi kandi zitandukira, kuko ikiruta ari uko umutima wakomezwa n’ingabire z’Imana, aho gukomezwa n’ibyo kurya bitagiriye n’akamaro ababiha agaciro. 10Twebweho dufite urutambiro abakorera mu ihema badafitiye uruhusa rwo kurya ibiruvuyeho. 11Koko kandi amaraso y’ibitungwa ajyanwa n’umuherezabitambo mukuru ahatagatifu rwose ngo ahongerere ibyaha, naho inyama zabyo zigatwikirwa inyuma y’ingando. 12Ni na yo mpamvu Yezu yababarijwe inyuma y’umurwa, ngo amaraso ye bwite atagatifuze imbaga. 13Nidusohoke natwe tumusanganirire inyuma y’ingando, twikoreye agashinyaguro ke. 14Kuko nta murwa uzahoraho dufite hano ku isi, ahubwo turashakashaka umurwa w’igihe kizaza. 15Ku bwe rero ntiduhweme guhereza Imana igitambo cy’ibisingizo, ni ukuvuga imvugo yamamaza izina ryayo.
16Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo. 17Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira. 18Nimudusabire; mu by’ukuri umutimanama wacu uraboneye, kandi twiyemeje kugenza neza muri byose. 19Ndabasabye, nimusabe mushishikaye, kugira ngo nzashobore kubagarukamo vuba.
Ibyifuzo bisoza
20Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’Isezerano rizahoraho iteka, 21Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen!
22Bavandimwe, ndabinginze ngo mwakire iri jambo ryo kubatera umwete, bikaba byatumye mbandikira ntarambuye. 23Mumenye ko umuvandimwe wacu Timote yafunguwe. Nangeraho vuba, ni we tuzazana kubasura. 24Nimutashye abayobozi banyu n’abatagatifujwe bose. Abo mu Butaliyani barabatashya.
25Ineza y’Imana ihorane namwe mwese!

Currently Selected:

Abehebureyi 13: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy