YouVersion Logo
Search Icon

Timote, iya 2 1

1
Indamutso no gushimira Imana
1Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu ku bushake bw’Imana, kugira ngo namamaze isezerano ry’ubugingo duherwa muri Kristu Yezu, 2kuri Timote umwana wanjye nkunda cyane: nkwifurije ineza n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data, no kuri Kristu Yezu Umwami wacu.
3Mpora nshimira Imana nkorera n’umutima ukeye, nk’uko abasokuruza banjye babigenjeje, kandi simpwema kuyambaza ijoro n’amanywa nkuzirikana. 4Iyo nibutse amarira yawe#1.4 amarira yawe: ni amarira Timote yarize igihe Pawulo amusize i Efezi, ubwo yari agiye muri Masedoniya (1 Tim 1,3)., nifuza cyane kukubona, kugira ngo nezerwe. 5Niyibutsa kandi ukwemera kuri muri wowe ku buryo butihishira, kwa kundi kwabanje kuba muri nyogokuru wawe Loyida, no muri nyoko Ewunika#1.5 Loyida . . . Ewunika: abo bagore bombi batoje umwana Timote guhugukira Ibyanditswe bitagatifu (2 Tim 3,14–15)., nkaba ntashidikanya ko kuri no muri wowe ubwawe.
Pawulo ashishikariza Timote kudacogora mu kwemera
6Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza#1.6 nkuramburiyeho ibiganza: reba muri 1 Tim 1,18 (n’igisob.). 7Koko rero, Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. 8Ntuzagire rero isoni zo kubera umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana, 9Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose, 10none ubu ngubu ikaba yarerekaniwe mu Ukwigaragaza k’Umukiza wacu Kristu Yezu watsinze urupfu, maze agatangaza ubugingo n’ukutazapfa abigirishije Inkuru Nziza, 11ari na yo jyewe natorewe ngo mbe umwogeza, intumwa n’umwigisha wayo. 12Ni na yo mpamvu ituma mbabara bene aka kageni#1.12 mbabara bene aka kageni: nta gushidikanya ko ari imibabaro Pawulo yagiriraga mu buroko i Roma.; ariko nta soni binteye; koko rero nzi Uwo nemeye, kandi sinshidikanya ko ashoboye kurinda ibyo yanshinze#1.12 ibyo yanshinze: Pawulo arahamya ko n’ubwo we ubwe ataba agishobora gukomeza ubutumwa bwo kogeza Inkuru Nziza, Imana itazabura kubuha abandi ku buryo buzakomeza kwamamazwa hose kugeza ku munsi w’ihindukira rya Nyagasani. kugeza kuri wa Munsi w’ukuza kwe.
13Jya wigisha ukurikije amagambo aboneye wanyumvanye, urangwe n’ukwemera n’urukundo ufitiye Kristu Yezu. 14Komeza rero ibyiza waragijwe, Roho Mutagatifu utuye muri twe abigufashemo.
Ubudahemuka bwa Onesifori n’ubw’urugo rwe
15Nk’uko ubizi, abo muri Aziya bose barantaye, barimo Figelo na Herimogeni#1.15 Figelo na Herimogeni: urumva ko Pawulo ababajwe cyane n’uko abakristu be bo muri Aziya bamutereranye.. 16Nyagasani nagirire impuhwe urugo rwa Onesifori, kuko yanduhuriye kenshi, kandi ntaterwe isoni n’iminyururu nambaye; 17ahubwo akigera i Roma, yanshakashatse abishyizeho umwete, maze arambona. 18Nyagasani namuhe kuzaronka imbabazi ku Mana kuri wa Munsi. Naho ibyerekeye akamaro yangiriye nkiri Efezi, nta wakurusha kubimenya.

Currently Selected:

Timote, iya 2 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy