YouVersion Logo
Search Icon

Tito 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo umugaragu w'Imana nkaba n'Intumwa ya Yezu Kristo, natumwe ku bo Imana yitoranyirije ngo mbageze ku kwizera Kristo no kumenya ukuri guhuje no kūbaha Imana, 2kugira ngo biringire kuzabona ubugingo buhoraho Imana itabeshya yasezeranye kuva kera kose. 3Mu gihe kigenwe igaragaza Ubutumwa bwayo, maze inshinga umurimo wo kubutangaza nkurikije itegeko ry'iyo Mana Umukiza wacu.
4Ndakwandikiye Tito mwana wanjye by'ukuri, bitewe no kwemera Kristo dusangiye. Imana Data nikugirire ubuntu, iguhe n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umukiza wacu.
Umurimo Tito yashinzwe
5Icyatumye nkurekera i Kireti ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bitari ku murongo, no gushyira abakuru b'itorero ry'Imana muri buri mujyi ukurikije amabwiriza naguhaye. 6Buri wese muri bo agomba kuba indakemwa akaba n'umugabo ufite umugore umwe#ufite umugore umwe: cg washatse rimwe gusa., abana be bakaba bemera Kristo, batarangwaho kuba ibyomanzi cyangwa ibyigomeke. 7Erega n'ubundi umuyobozi w'Umuryango w'Imana agomba kuba indakemwa, kubera ko ashinzwe ibintu byayo! Ntakwiye kuba mudakurwakwijambo cyangwa umunyamujinya, cyangwa umunywi w'inzoga cyangwa umurwanyi, cyangwa se umuntu wiruka ku nyungu zishingiye ku buhemu. 8Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi, kandi agakunda n'icyitwa icyiza cyose. Agomba kuba ashyira mu gaciro, ari intungane n'inyangamugayo kandi azi kwifata. 9Agomba kuba akomeye ku magambo adahinyuka ahuje n'ibyo yigishijwe. Ubwo ni bwo azashobora gukomeza abandi akoresheje inyigisho zishyitse, kandi agatsinda abamugisha impaka.
10Koko rero hariho benshi b'ibyigomeke bavuga amagambo y'amanjwe kandi babeshya, cyane cyane Abayahudi bihambira ku muhango wo gukebwa. 11Ni ngombwa kubacecekesha, kuko hari ingo bageramo bakazisenya rwose bigisha ibidakwiye, babiterwa no guharanira inyungu zishingiye ku buhemu. 12Umuhanuzi umwe#Umuhanuzi umwe: uwo ni umusizi w'Umunyakireti witwaga Epimenide, wabayeho mu myaka irenga 500 M.K. wo mu Banyakireti ubwabo yaravuze ati: “Abanyakireti iteka ni ababeshyi, ni inyamaswa zuzuye ubugome, ni inda nsa kandi ni inkorabusa.” 13Ibyo ahamya ni ukuri. Ni cyo gituma ukwiye kubacyaha ukomeje, kugira ngo bemere Kristo ku buryo bushyitse, 14bareke kwihambira ku bitekerezo bidafite ishingiro by'Abayahudi no ku mabwiriza y'abantu bacurika ukuri. 15Abatunganye nta kitabatunganira, naho abanduye imitima batemera Kristo nta na kimwe kibatunganira, ubwenge bwabo buba bwononekaye n'imitima yabo iba itakibashinja ikibi. 16Bemeza ko bazi Imana, nyamara ibyo bakora bikabavuguruza. Ni indashoboka n'intumvira, nta cyiza na kimwe wabashinga gukora.

Currently Selected:

Tito 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy