YouVersion Logo
Search Icon

Luka 3

3
Yohani Mubatiza yigisha kandi abatiza
(Mt 3.1-12; Mk 1.1-8; Yh 1.19-28)
1Mu mwaka wa cumi n'itanu umwami w'i Roma witwa Tiberi ari ku ngoma, Ponsiyo Pilato yategekaga i Yudeya, Herodi akaba umutegetsi ushinzwe Galileya, Filipo umuvandimwe we ashinzwe intara ya Itureya n'iya Tirakoniti, naho Lizaniya we ashinzwe ahitwa Abilene, 2Ana na Kayifa bakaba ari bo Batambyi bakuru. Icyo gihe ubutumwa bw'Imana bwageze kuri Yohani mwene Zakariya, ari mu butayu. 3Aherako agenda uturere twose duhereranye n'uruzi rwa Yorodani, atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha.
4Biba nk'uko byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Ezayi ngo
“Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati:
‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani,
nimuringanize aho azanyura.
5Imibande yose izuzuzwa,
imisozi yose n'udusozi bizitswa,
inzira zigoramye zizagororwa,
izasibye zizasiburwa.
6Bityo umuntu wese azabona agakiza k'Imana.’ ”
7Imbaga y'abantu yasangaga Yohani kugira ngo ababatize, maze akababwira ati: “Mwa rubyaro rw'impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw'Imana bwegereje? 8Nuko rero nk'uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye, kandi ntimukirate muti: ‘Turi bene Aburahamu.’ Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu! 9Ndetse n'ubu intorezo irabanguye ngo iteme ibiti ibihereye ku mizi, bityo rero igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa gitwikwe.”
10Rubanda ni ko kumubaza bati: “None se tubigenze dute?”
11Arabasubiza ati: “Ufite imyenda ibiri, umwe nawuhe utawufite, n'ufite ibyokurya na we nabisangire na mugenzi we ushonje.”
12Abasoresha na bo bari baje kubatizwa, baramubaza bati: “Mwigisha, twebwe se tubigenze dute?”
13Yohani arabasubiza ati: “Ntimugasoreshe ibirenze ibyo mwategetswe.”
14Abasirikari na bo baramubaza bati: “Naho se twe bite?”
Yohani ati: “Ntimukagire uwo mwambura ibye cyangwa ngo mumurege ibinyoma, ahubwo munyurwe n'ibihembo byanyu.”
15Nuko rubanda bagumya gutegereza ibigiye kuba, bose bibaza niba Yohani yaba ari Kristo. 16Yohani ni ko kubabwira bose ati: “Jyewe ndababatirisha amazi ariko hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no gupfundura udushumi tw'inkweto ze. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n'umuriro. 17Dore afashe urutaro ngo agosore, impeke azihunike mu kigega naho umurama awucanishe umuriro utazima.”
18Bityo Yohani akomeza guhugūza rubanda izindi nyigisho nyinshi, abagezaho Ubutumwa bwiza. 19Acyaha kandi n'Umutegetsi Herodi ku byerekeye Herodiya, umugore w'umuvandimwe we#umuvandimwe we: reba Mk 6.17 (sob). yari atunze, no ku byerekeye ibindi bibi byinshi yari yarakoze. 20Nuko ibyo byose Herodi abigerekaho no gushyirisha Yohani muri gereza.
Yezu abatizwa na Yohani
(Mt 3.13-17; Mk 1.9-11)
21Mu gihe rubanda rwose babatizwaga, Yezu na we arabatizwa. Agisenga ijuru rirakinguka, 22Mwuka Muziranenge amumanukiraho asa n'inuma. Nuko humvikana ijwi ry'uvugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane, ni wowe nishimira.”
Amazina ya ba sekuruza ba Yezu
(Mt 1.1-17)
23Igihe Yezu yatangiraga umurimo we, yari amaze nk'imyaka mirongo itatu avutse. Uko abantu bibwiraga yari mwene Yozefu wa Eli, 24mwene Matati, mwene Levi, mwene Meliki, mwene Yanayi, mwene Yozefu, 25mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi, 26mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yozeki, mwene Yoda, 27mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Salatiyeli, mwene Neri, 28mwene Meliki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elimadamu, mwene Eri, 29mwene Yezu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Levi, 30mwene Simeyoni, mwene Yuda, mwene Yozefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu, 31mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi, 32mwene Yese, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahasoni, 33mwene Aminadabu, mwene Adimini, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda, 34mwene Yakobo, mwene Izaki, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori, 35mwene Serugu, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Eberi, mwene Shela, 36mwene Kenani, mwene Arupagishadi, mwene Semu, mwene Nowa, mwene Lameki, 37mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani, 38mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, mwene Imana.

Currently Selected:

Luka 3: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy