YouVersion Logo
Search Icon

Luka 18

18
Umugani w'umupfakazi n'umucamanza
1Yezu acira abigishwa be umugani, kugira ngo abumvishe ko bagomba guhora basenga ntibacogore. 2Aravuga ati: “Mu mujyi umwe habayeho umucamanza utatinyaga Imana, kandi ntagire n'umuntu yitaho. 3Muri uwo mujyi hakaba umupfakazi wahoraga aza kumubwira ati: ‘Nkiranura n'undenganya.’ 4Uwo mucamanza akabyangirira, hahita igihe. Ageze aho aribwira ati: ‘Nubwo ntatinya Imana bwose kandi singire n'uwo nitaho, 5ariko uyu mupfakazi arandembeje. Reka urubanza rwe nduce rurangire, kugira ngo ye gukomeza kuza kumena umutwe.’ ”
6Nyagasani Yezu yungamo ati: “Ese ntimwumvise amagambo y'uwo mucamanza w'umuhemu? 7None se Imana yo yabura ite kurenganura abo yitoranyirije, bayitakambira ijoro n'amanywa? Mbese aho izatinda kubagoboka?#Mbese aho izatinda kubagoboka: cg Icyakora koko irabareka bagategereza. 8Ndababwira ko igihe kizagera ikabarenganura bwangu. Ariko se ubwo Umwana w'umuntu azaza, azasanga ku isi hari abamwemera?”
Umugani w'Umufarizayi n'umusoresha
9Umugani ukurikira na wo Yezu yawuciriye abantu bamwe biyiziho ubutungane, bagasuzugura abandi. 10Aravuga ati: “Habayeho abantu babiri bazamutse bajya mu rugo rw'Ingoro y'Imana gusenga, umwe yari Umufarizayi undi ari umusoresha. 11Umufarizayi ahagarara yemye asenga bucece ati: ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk'abandi bantu b'ibisambo n'abahemu n'abasambanyi, cyangwa ngo mbe ndi nk'uriya musoresha. 12Nigomwa kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga na kimwe cya cumi cy'ibyo nunguka byose.’
13“Umusoresha we yihagararira kure adatinyuka no kūbura amaso ngo arebe ku ijuru, yifata mu gituza yigaya ati: ‘Mana, ndi umunyabyaha ngirira imbabazi!’ ” 14Nuko Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: uwo musoresha yasubiye iwe agizwe intungane ku Mana, naho undi reka da! Kuko buri muntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
Yezu yakira abana bato
(Mt 19.13-15; Mk 10.13-16)
15Abantu bazanira Yezu impinja ngo azikoreho, maze abigishwa be babibonye barabacyaha. 16Yezu yiyegereza izo mpinja aravuga ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw'Imana ari ubw'abameze nka bo. 17Ndababwira nkomeje ko utākira ubwami bw'Imana nk'uko umwana muto abwākira, atazabwinjiramo bibaho.”
Umuntu w'umukungu asanga Yezu
(Mt 19.16-30; Mk 10.17-31)
18Nuko haza umutware abaza Yezu ati: “Mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
19Yezu aramusubiza ati: “Unyitiye iki mwiza? Nta mwiza n'umwe ubaho uretse Imana yonyine. 20Uzi Amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ”
21Undi aramusubiza ati: “Ayo yose narayakurikije kuva mu buto bwanjye.”
22Yezu abyumvise aramubwira ati: “Icyakora ushigaje kimwe: genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubigabanye abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.” 23Uwo muntu abyumvise arashavura kuko yari umukungu.
24Yezu abibonye atyo, aravuga ati: “Mbega ukuntu biruhije abakungu kwinjira mu bwami bw'Imana! 25Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w'urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw'Imana.”
26Abamwumvaga barabaza bati: “Noneho se ni nde ubasha kurokoka?”
27Yezu aravuga ati: “Ibidashobokera abantu, Imana irabishobora.”
28Nuko Petero aramubwira ati: “Twebwe twasize ibyacu byose turagukurikira.”
29Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese wasize urugo cyangwa umugore cyangwa abavandimwe, cyangwa ababyeyi cyangwa abana kubera ubwami bw'Imana, 30atazabura guhabwa ibiruseho incuro nyinshi muri iki gihe, kandi no mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.”
Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka
(Mt 20.17-19; Mk 10.32-34)
31Nuko Yezu yihererana n'abigishwa be cumi na babiri, arababwira ati: “Dore tugiye i Yeruzalemu, maze Ibyanditswe byose n'abahanuzi byerekeye Umwana w'umuntu bisohozwe. 32Azagabizwa abanyamahanga#abanyamahanga: aha ni ukuvuga abategetsi b'Abanyaroma. bamushinyagurire, bamutuke kandi bamuvundereze amacandwe. 33Nuko nibamara kumukubita ibiboko, bazamwica maze ku munsi wa gatatu azuke.”
34Ibyo byose biyobera abigishwa be, iryo jambo ribabera urujijo ntibamenya ibyo ashatse kubabwira.
Yezu ahumūra impumyi
(Mt 20.29-34; Mk 10.46-52)
35Yezu agera hafi y'i Yeriko, hari impumyi yari yicaye iruhande rw'inzira isabiriza. 36Yumvise imbaga y'abantu bahita ibaza ibyo ari byo.
37Babwira uwo muntu bati: “Ni Yezu w'i Nazareti uhita.” 38Nuko arangurura ijwi ati: “Yezu mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”
39Abari imbere baramucyaha ngo aceceke. Ariko we arushaho kurangurura ati: “Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”
40Yezu arahagarara ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande, Yezu aramubaza ati 41“Urashaka ko ngukorera iki?”
Na we ati: “Nyagasani, mpumūra!”
42Yezu aramubwira ati: “Ngaho humuka, ukwizera kwawe kuragukijije.”
43Ako kanya arahumuka, amukurikira asingiza Imana. Rubanda rwose babibonye bahimbaza Imana.

Currently Selected:

Luka 18: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy