YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 5

5
Yezu akiriza ikimuga ku kizenga
1Nyuma y'ibyo haba umunsi mukuru w'Abayahudi, maze Yezu ajya i Yeruzalemu. 2I Yeruzalemu hafi y'Irembo ry'Intama hari ikizenga mu giheburayi cyitwa Betesida, kizengurutswe n'amabaraza atanu. 3Muri ayo mabaraza habaga haryamye abarwayi benshi cyane, barimo impumyi n'abacumbagira n'ibirema. [Babaga bategereje ko amazi yibirindura, 4kuko rimwe na rimwe umumarayika yamanukaga mu kizenga, maze agatuma amazi yibirindura. Amazi akimara kwibirindura, umurwayi wakijyagamo bwa mbere yakiraga indwara iyo ari yo yose.] 5Aho hari umuntu wari ufite ubumuga amaranye imyaka mirongo itatu n'umunani. 6Yezu amubonye arambaraye aho, amenye n'igihe amaze ameze atyo aramubaza ati: “Mbese urifuza gukira?”
7Umurwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.”
8Yezu aramubwira ati: “Byuka ufate akarago kawe maze ugende!” 9Muri ako kanya uwo murwayi arakira, afata akarago ke maze aragenda.
Ibyo byabaye ku munsi w'isabato. 10Nuko Abayahudi babwira uwari umaze gukira bati: “Ni ku isabato, ntukwiye gutwara akarago kawe.”
11Arabasubiza ati: “Uwankijije ni we wambwiye ati: ‘Fata akarago kawe ugende.’ ”
12Baramubaza bati: “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo ‘Fata akarago kawe ugende?’ ”
13Ariko uwo mugabo ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye anyuze mu kivunge cy'abantu bari aho.
14Hanyuma Yezu aza kumubona mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aramubwira ati: “Dore wakize ntuzongere gukora icyaha ukundi, utazabona ishyano riruta irya mbere.”
15Uwo muntu aragenda amenyesha Abayahudi yuko burya ari Yezu wamukijije. 16Ni cyo cyatumye Abayahudi batangira gukurikirana Yezu kuko yakoraga bene ibyo ku isabato. 17Ariko Yezu arababwira ati: “Na n'ubu Data ntahwema gukora kandi nanjye ndakora.”
18Ku bw'ibyo Abayahudi barushaho gushaka uburyo bamwica, kuko uretse ko yicaga isabato yanavugaga ko Imana ari Se, bityo akaba yireshyeshyeje na yo.
Ubushobozi bw'Umwana w'Imana
19Yezu ni ko kugira ati: “Ndababwira nkomeje ko Umwana w'Imana nta cyo akora na kimwe acyihangiye, kitari icyo abona Se akora. Icyo Se akora ni na cyo Umwana we akora. 20Data akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka n'ibirenze ibyo ngibyo mubonye akora bibatangaze. 21Nk'uko Data azura abapfuye agatuma bongera kubaho, ni ko n'Umwana we abeshaho abo ashaka. 22Data nta we acira urubanza, ahubwo yeguriye Umwana we ububasha bwo guca imanza zose, 23kugira ngo bose bamwubahe nk'uko bubaha Se. Utubaha Umwana w'Imana aba atubashye na Se wamutumye.
24“Ndababwira nkomeje ko untega amatwi akizera Uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho. Ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo. 25Ndababwira nkomeje ko hagiye kuza igihe na ko kirageze, ubwo abapfuye bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana kandi abazaryumva bazabaho. 26Nk'uko Data ari we sōko y'ubugingo, ni na ko yahaye Umwana we kuba isōko y'ubugingo 27amuha n'ubushobozi bwo guca imanza kuko ari Umwana w'umuntu. 28Ibyo ntibibatangaze. Erega igihe kigiye kuza ubwo abari mu mva bose bazumva ijwi rye 29bakavamo! Abazaba barakoze ibyiza bazazuka bahabwe ubugingo, naho abazaba barakoze ibibi bazazuka bacirweho iteka.
Ibihamya Yezu
30“Nta cyo nshobora gukora ncyihangiye. Nca imanza nkurikije ibyo Data ambwiye. Sinca urwa kibera kuko ntagambirira ibyo nishakiye, ahubwo ngambirira ibyo Uwantumye ashaka.
31“Ndamutse nitanze ho umugabo, ibyo mpamya ntibyakwemerwa. 32Nyamara hariho undi uhamya ibyanjye, kandi nzi yuko ibyo ahamya kuri jye ari ukuri. 33Mwatumye kuri Yohani na we ahamya ibyerekeye ukuri. 34Ibyo simbivugiye gushaka kwemezwa n'abantu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe. 35Yohani yari nk'itara ryaka rikabonesha, kandi mwemeye kumara akanya mwishimira umucyo umuturukaho. 36Mfite ibyemezo biruta ibyo Yohani yahamije, ni ibikorwa Data yampaye kurangiza. Ibyo ndabikora kandi ni byo bihamya ko ari we wantumye. 37Data wantumye na we ubwe yahamije ibyanjye. Ntimwigeze mwumva ijwi rye habe ngo mumuce n'iryera. 38Ndetse n'amagambo ye ntababamo ubwo mutemera uwo yatumye. 39Musesengura Ibyanditswe kuko mutekereza kubibonamo ubugingo buhoraho, kandi ari byo nyine bihamya ibyanjye. 40Ariko mwanga kunsanga kugira ngo muhabwe ubugingo.
41“Simparanira gushimwa n'abantu. 42Ariko mwebwe ndabazi, ntimukunda Imana mubikuye ku mutima. 43Jye naje ntumwe na Data maze ntimwanyakira, nyamara nihagira undi uza ku giti cye muzamwakira! 44Mbese mwashobora mute kunyemera ko buri wese anyurwa no gushimwa na mugenzi we, ntimuharanire gushimwa n'Imana yonyine? 45Ntimutekereze ko ari jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa uwo musanzwe mwiringiye. 46Iyaba mwemeraga Musa koko, nanjye mwanyemeye kuko yanditse ibinyerekeyeho. 47Ariko ubwo mutemera ibyo yanditse, muzemera mute ibyo mbabwira?”

Currently Selected:

Yohani 5: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy