YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 1

1
Salomo asaba Imana ubwenge
(1 Bami 3.4-15)
1Salomo mwene Dawidi akomera mu bwami bwe, Uhoraho Imana ye amuba iruhande amugira umwami w'agatangaza.
2Salomo avugana n'Abisiraheli bose, abagaba b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abacamanza n'abatware bose b'imiryango. 3Salomo ajyana n'iryo koraniro ryose ahasengerwaga ku musozi wa Gibeyoni, kuko ari ho hari hashinze Ihema ry'ibonaniro, rya rindi Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarakoreye mu butayu. 4Dawidi yari yarazanye Isanduku y'Isezerano ayikuye i Kiriyati-Yeyarimu ayigeza i Yeruzalemu, ayishyira aho yari yarayiteguriye mu ihema. 5Aho imbere y'ihema ry'Uhoraho i Gibeyoni yari yahashyize urutambiro rw'umuringa, rwakozwe na Besalēli mwene Uri mwene Huri. Aho ni ho Salomo n'abari bamuherekeje bose baje kwambariza Uhoraho. 6Salomo yegera urutambiro rw'umuringa rwari imbere y'Ihema ry'Ibonaniro, maze atamba ibitambo igihumbi bikongorwa n'umuriro.
7Iryo joro Imana ibonekera Salomo iramubwira iti: “Nsaba icyo ushaka ndakiguha.”
8Salomo asubiza Imana ati: “Wagiriye neza data Dawidi none dore wampaye kumusimbura. 9Ubu rero Uhoraho Mana, uzuza Isezerano wagiriye data Dawidi kuko wampaye kuyobora abantu benshi cyane. 10Ndagusaba ubwenge n'ubushishozi kugira ngo nshobore kuyobora neza aba bantu. Naho ubundi sinabasha gutegeka abantu bawe bangana batya.”
11Imana ibwira Salomo iti: “Ntabwo wigeze usaba ubutunzi n'ubukire, cyangwa ikuzo cyangwa urupfu rw'abanzi bawe cyangwa kurama. Ahubwo ukurikije icyifuzo cyawe wasabye ubwenge n'ubushishozi, kugira ngo ushobore gutegeka abantu naguhaye ngo ubabere umwami. 12Ni yo mpamvu nzaguha ubwenge n'ubushishozi, ndetse nzakongereraho ubutunzi n'ubukire n'ikuzo, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n'abazagukurikira uzahwana nawe.”
Ubukungu bwa Salomo
(1 Bami 10.26-29; 2 Amateka 9.25-28)
13Nuko Salomo ava ahasengerwaga i Gibeyoni ahari Ihema ry'ibonaniro, asubira i Yeruzalemu akomeza gutegeka Abisiraheli.
14Salomo akoranya amagare y'intambara n'amafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n'amafarasi ibihumbi cumi na bibiri. Amagare n'amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo. 15Ku ngoma y'Umwami Salomo, ifeza n'izahabu zabaye nyinshi i Yeruzalemu zinganya ubwinshi n'amabuye yaho, imbaho z'amasederi na zo zanganyaga ubwinshi n'imivumu yo ku misozi migufi y'iburengerazuba. 16Amafarasi ya Salomo yatumizwaga mu Misiri n'i Kuwe#Kuwe: bavuga ko hari mu majyepfo y'igihugu ubu cyitwa Turukiya.. Abayagurishaga umwami bayaranguriraga i Kuwe. 17Amagare y'intambara yatumizwaga mu Misiri, rimwe ryagurwaga ibikoroto by'ifeza magana atandatu, naho ifarasi ikagurwa ibikoroto by'ifeza ijana na mirongo itanu. Abo bacuruzi kandi batumirizaga amagare n'amafarasi, abami bose b'Abaheti n'abo muri Siriya.
Salomo ategura iyubakwa ry'Ingoro
(1 Bami 5.15-32; 7.13-14)
18Salomo yiyemeza kubakisha Ingoro y'Uhoraho n'iye bwite.

Currently Selected:

2 Amateka 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy