YouVersion Logo
Search Icon

1 Timoteyo 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko byategetswe n'Imana Umukiza wacu na Kristo Yezu twiringira,
2ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nibyariye muri Kristo twemera.
Imana Data ikugirire ubuntu iguhe n'imbabazi n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.
Kwirinda inyigisho ziyobya
3Nk'uko nabigusabye igihe najyaga mu ntara ya Masedoniya, ugume Efezi kugira ngo ubuze abantu bariyo gukwiza inyigisho ziyobya. 4Ubabuze no kwihambira ku bitekerezo bitagira ishingiro, no ku bisekuruza#ibisekuruza: kwari ukuvuga imyigishirize Abayahudi bihimbiraga, bashingiye ku rutonde rw'amazina ya ba sekuruza rwo mu I.K. Reba Intang 4; 5; 9; 10; 11 n'ahandi. bitagira iherezo. Ibyo bizana impaka gusa, aho guteza imbere imigambi y'Imana twemezwa no kwizera Kristo. 5Intego mfite ngushinga ibyo ni ukugira ngo bagire urukundo rukomoka ku mutima uboneye utabarega ikibi, no kwizera Kristo kuzira uburyarya. 6Bamwe bahushije iyo ntego, bahera mu magambo y'amahomvu. 7Bashaka kuba abigisha b'Amategeko, nyamara batazi neza ibyo bavuga n'ibyo bemeza abantu bihandagaje.
8Turabizi koko Amategeko ni meza, igihe umuntu ayakoresha uko bikwiye. 9N'ubundi tuzi ko Amategeko atashyiriweho intungane, ahubwo dore abo yashyiriweho: abagome n'ibigande, abatubaha Imana n'abanyabyaha, abahakana Imana n'abasuzugura ibyayo, abica ba se na ba nyina kimwe n'abicanyi bose, 10abasambanyi basanzwe n'abasambana n'abo bahuje igitsina, abacuruza abantu n'ababeshyi n'abarahira ibinyoma, mbese abakora ibintu byose binyuranye n'inyigisho zishyitse. 11Izo ni zo nyigisho zihuje n'Ubutumwa nashinzwe, bwerekeye ikuzo ry'Imana nyir'ugusingizwa.
Gushimira Imana ubuntu igira
12Ndashimira Umwami wacu Kristo Yezu watumye mbasha kumukorera, akangirira icyizere, bityo akanshinga umurimo we. 13Nari umuntu ukunda gutuka Imana, ngatoteza abayoboke bayo nkaba n'umunyarugomo. Ariko Imana yarambabariye kuko ibyo nabiterwaga n'ubujiji, kubera ko ntemeraga Kristo. 14Ubuntu Umwami wacu agira bwaransābye, kimwe n'ukwizera n'urukundo tubonera muri Kristo Yezu. 15Iri jambo ni iry'ukuri kandi rikwiye kwemerwa na bose: Kristo Yezu yazanywe ku isi no gukiza abanyabyaha, kandi mu banyabyaha ni jye wa mbere. 16Ariko icyatumye Imana ingirira imbabazi, ni ukugira ngo muri jye umunyabyaha wa mbere Kristo Yezu yerekane ukwihangana kwe kuzuye, bityo mbere urugero abazamwizera bose bagahabwa ubugingo buhoraho. 17Umwami uhoraho ari we Mana imwe rukumbi, idapfa kandi itarebwa n'amaso, ahabwe icyubahiro n'ikuzo iteka ryose. Amina.
18Timoteyo mwana wanjye, dore ibyo ngushinze bihuye n'ibyabanje guhanurwa kuri wowe. Ubyiteho bitume urwana intambara nziza, 19ukomere kuri Kristo twemera ufite umutima utakurega ikibi. Uwo mutima bamwe banze kuwumvira bareka kwizera Kristo, bamera nk'abigungiye mu matongo. 20Muri abo hari Himeneyo na Alegisanderi, nabeguriye Satani#nabeguriye Satani: ni ukuvuga ko yabaciye mu Muryango w'Imana. Reba 1 Kor 5.5. ngo bibigishe kutazongera gutuka Imana.

Currently Selected:

1 Timoteyo 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy