YouVersion Logo
Search Icon

Sofoniya 1

1
1Ngubu ubutumwa Uhoraho yahaye Sofoniya mwene Kushi wa Gedaliya, ukomoka kuri Amariya mwene Hezekiya. Hari ku ngoma ya Yosiya#Yosiya: reba 2 Bami 22.1–23.30; 2Amateka 34.1–35.27. mwene Amoni umwami w'u Buyuda.
Umunsi ukomeye w'Uhoraho
2Uhoraho aravuga ati:
“Nzatsemba ibiri ku isi byose,
3nzatsemba abantu n'amatungo,
nzatsemba ibiguruka n'amafi,
nzatsemba abagome n'ibitera abantu gucumura,
nzamara abantu ku isi.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
4“Nzahana igihugu cy'u Buyuda,
nzahana abatuye umurwa wacyo Yeruzalemu.
Nzahatsemba abagisenga ikigirwamana Bāli,
abatambyi bacyo ntibazibukwa ukundi.
5Nzatsemba abajya hejuru y'inzu#hejuru y'inzu: reba Intu 10.9 ishusho na (sob). bagasenga inyenyeri,
nzatsemba n'abansenga bakanyirahira bambangikanyije na Milikomu#Milikomu: cyari ikigirwamana cy'Abamoni..
6Jyewe Uhoraho nzatsemba n'abanyimūye,
nzatsemba abaretse kunyoboka no kungisha inama.”
7Nimucecekere imbere ya Nyagasani Uhoraho,
dore umunsi w'Uhoraho uregereje.
Koko Uhoraho yateguye igitambo,
yamaze gutoranya abo bazagisangira.
8Uhoraho aravuga ati:
“Ku munsi nzatambaho igitambo,
nzahana abatware n'abana b'umwami,
nzahana n'abifata nk'abanyamahanga batanyemera.
9Uwo munsi nzahana abakurikiza imiziririzo#imiziririzo: ivugwa yari ugusimbuka igitabo cy'inzu. Reba 1 Sam 5.5. igihe binjira mu nzu,
nzahana n'abuzuza mu nzu ya shebuja ibyavuye ku rugomo n'uburiganya.”
10Uhoraho aravuga ati:
“Uwo munsi hazumvikana induru ivugira ku Irembo ry'Amafi#Irembo ry'Amafi: reba ku ikarita yo muri Nehemiya.,
imiborogo izumvikana mu gace gashya k'umurwa,
urusaku rukomeye ruzumvikana ku misozi.
11Mwa batuye ku murenge w'i Makiteshi#Makiteshi: wari umurenge wa Yeruzalemu. mwe, nimuboroge,
dore abacuruzi bose bazashiraho,
abaguzi b'ifeza bazatsembwa.
12“Icyo gihe nzafata urumuri njagajage Yeruzalemu.
Nzahana abantu baho badamaraye,
bameze nk'inzoga iteretse ngo itende ryikeneke,
baribwira bati:
‘Uhoraho nta cyo azadutwara,
ntahembera icyiza cyangwa ngo ahanire ikibi.’
13Umutungo wabo uzasahurwa,
amazu yabo azasenyuka.
Abazubaka amazu ntibazayaturamo,
abazatera imizabibu ntibazanywa divayi yayo.”
14Umunsi ukomeye w'Uhoraho uregereje,
uregereje ndetse urihuta.
Uwo munsi abantu bazacura imiborogo,
ndetse n'intwari ubwayo izatabaza itaka.
15Uwo munsi uzaba ari umunsi w'uburakari bw'Uhoraho,
uzaba ari umunsi w'akaga n'agahinda,
uzaba ari umunsi wo kurimbura no kwangiza,
uzaba ari umunsi w'icuraburindi n'umwijima,
uzaba ari umunsi w'ikibunda n'igihu kibuditse,
16uzaba ari umunsi w'urusaku n'impanda by'intambara.
Abanzi bazatera imijyi ntamenwa,
bazatera n'iminara yo mu nguni z'inkuta zayo.
17Uhoraho aravuga ati:
“Nzateza abantu akaga,
bazagenda barindagira nk'impumyi,
nzabagenza ntyo kuko bancumuyeho.
Amaraso yabo azameneka nk'umukungugu bamena,
imirambo yabo izajugunywa nk'imyanda.”
18Ifeza n'izahabu byabo nta cyo bizabamarira,
ntibizabakiza umunsi w'uburakari bw'Uhoraho.
Umujinya we ugurumana uzakongora isi yose#isi yose: cg igihugu cyose.,
koko abari ku isi yose azabagwa gitumo abatsembe.

Currently Selected:

Sofoniya 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy