YouVersion Logo
Search Icon

Yonasi 1

1
Yonasi agerageza guhunga Uhoraho
1Uhoraho yahaye Yonasi mwene Amitayi#Yonasi mwene Amitayi: reba 2 Bami 14.25. ubutumwa agira ati: 2“Haguruka ujye i Ninive#Ninive: wari umurwa mukuru w'ubwami bw'Abanyashūru washenywe muri 612 M.K. Reba 2 Bami 19.36; Nah 1.1. wa murwa munini, maze uburire abawutuyemo kuko mbonye ubugome bwabo bukabije.”
3Nuko Yonasi yiyemeza guhunga Uhoraho, arahaguruka ngo ajye i Tarushishi#Tarushishi: hari abavuga ko wari umujyi wo muri Esipaniya. Hari kure y'i Ninive.. Yerekeza ku cyambu cy'i Yope ahasanga ubwato bwaganaga i Tarushishi, amaze gutanga ihoro abujyamo ahungiyeyo Uhoraho.
4Maze Uhoraho ateza inkubi y'umuyaga mu nyanja, hazamo umuhengeri ukaze ku buryo ubwato bwendaga gusandara. 5Abasare bagira ubwoba, umuntu wese ahita atakambira imana ye. Baroha imitwaro yose mu nyanja kugira ngo ubwato bwe kuremererwa. Ubwo Yonasi we yari yiryamiye imbere mu bwato ari mu rinini.
6Nuko umugenga w'ubwato asanga Yonasi aramukangura, aramubaza ati: “Wowe se bite? Urisinziriye? Takambira imana yawe, ahari yatugoboka ntidushirire ku icumu.”
7Abasare baravugana bati: “Nimuze dufinde kugira ngo tumenye uduteje aya makuba.” Barafinda, ubufindo bufata Yonasi.
8Maze bamuhata ibibazo bati: “Tubwire. Ni nde uduteje aya makuba? Uragenzwa n'iki? Urava he? Ukomoka mu kihe gihugu? Ubwoko bwawe ni ubuhe?”
9Yonasi arabasubiza ati: “Jyewe ndi Umuheburayi#Umuheburayi: iyo Abisiraheli batangaga umwirondoro wabo bavugaga ko ari Abaheburayi., nambaza Uhoraho Imana yo mu ijuru yaremye inyanja n'imisozi.”
10Nuko ababwira ko ahunze Uhoraho. Abo bagabo babyumvise bagira ubwoba cyane maze baramubaza bati: “Ibyo wakoze ni ibiki? 11Dore inyanja irarushaho kurubira, none se tukugenze dute kugira ngo ituze?”
12Yonasi ni ko kubabwira ati: “Nimumfate mundohe mu nyanja na yo iratuza, kuko nzi ko icyaha cyanjye ari cyo gitumye mutezwa uyu muhengeri.”
13Ariko abo bagabo bagerageza kugashya cyane kugira ngo basubire imusozi, nyamara inyanja irushaho kurubira ntiyabakundira.
14Batakambira Uhoraho bati: “Nyabuneka Uhoraho, ntudutsembe utuziza ubugingo bw'uyu muntu kandi ntutubareho amaraso ye, kuri twe ni umwere. Uhoraho ni wowe ukoze ibyo ushaka.”
15Nuko bafata Yonasi bamuroha mu nyanja, ako kanya inyanja iratuza. 16Abo bagabo batinya cyane Uhoraho bamutura igitambo bahiga no kuzamutura ibindi.

Currently Selected:

Yonasi 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy