YouVersion Logo
Search Icon

Hagayi 1

1
Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y'Uhoraho
1Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma,#itariki … ngoma: ukurikije Kalendari y'ubu, hari muri Kanama muri 520 M.K. Uhoraho yahagurukije umuhanuzi Hagayi. Amutuma ku Mutegetsi w'igihugu cy'u Buyuda ari we Zerubabeli#Zerubabeli: yari umwuzukuru w'Umwami Yekoniya. Reba 1 Amateka 3.17-19; Ezira 2.1-2. mwene Salatiyeli, no ku Mutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki.
2Uku ni ko Uhoraho Nyiringabo avuga ati: “Abayahudi baravuga ngo: ‘Igihe cyo gusubukura imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro#Ingoro: Abanyababiloniya bayishenye muri 587 M.K., abatahutse bava muri Babiloniya batangira kuyubaka (reba Ezira 3.1-9), icyakora baza guhagarika imirimo. y'Uhoraho ntikiragera.’ ” 3None rero Uhoraho atumye umuhanuzi Hagayi ati: 4“Mbese iki ni igihe cyo kwibera mu mazu yanyu arimbishijwe cyane, naho Ingoro yanjye ikagumya kuba itongo?” 5Na none Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Nimuzirikane ingaruka z'imigirire yanyu. 6Murahinga mukadandura ariko mugasarura bike, murarya ariko ntimuhage, muranywa ariko ntimushire inyota, murifubika ariko ntimushire imbeho, n'ukorera igihembo asa n'ubika mu mufuka utobotse.” 7Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: “Nimuzirikane ingaruka z'imigirire yanyu. 8Nimuzamuke mujye ku misozi muvaneyo ibiti, mwongere mwubake Ingoro yanjye. Bityo nzayinezererwamo impeshe ikuzo. Ni jye Uhoraho ubivuze. 9Mwari mwiteze umusaruro utubutse none mwasaruye ungana urwara, na wo muwugejeje imuhira ndawuhuha ubaca mu myanya y'intoki.”
Nuko Uhoraho Nyiringabo arabaza ati: “Ibyo byatewe n'iki? Ni ukubera ko Ingoro yanjye ari itongo, nyamara buri wese muri mwe yita ku nzu ye ashishikaye. 10Ni cyo cyatumye imvura itagwa n'ubutaka ntibwere. 11Nateje igihugu amapfa imisozi irakakara, ingano n'imizabibu n'imizeti n'ibindi bihingwa byose biruma, abantu n'amatungo birazahara, n'ibikorwa byanyu byose bigenda nabi.”
Abantu bumvira itegeko ry'Uhoraho
12Zerubabeli mwene Salatiyeli n'Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki n'itsinda ry'abasigaye, bose bita ku Ijambo ry'Uhoraho Imana yabo bagejejweho n'umuhanuzi Hagayi, nk'uko Uhoraho Imana yabo yari yabamutumyeho. Nuko abo bantu batinya Uhoraho. 13Hanyuma Hagayi intumwa y'Uhoraho, abagezaho ubutumwa agira ati: “Uhoraho yavuze ngo: ‘Ndi kumwe namwe.’ ”
14Nuko Uhoraho atera umwete Umutegetsi w'u Buyuda, ari we Zerubabeli mwene Salatiyeli n'Umutambyi mukuru Yeshuwa mwene Yosadaki, n'itsinda ry'abasigaye bose. Bose basubukura imirimo y'ubwubatsi bw'Ingoro y'Uhoraho Nyiringabo Imana yabo. 15Hari ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma.#15: Hari hashize ibyumweru bitatu Hagayi atumwe. Reba 1.1 (sob).

Currently Selected:

Hagayi 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy