YouVersion Logo
Search Icon

2 Samweli 1

1
Dawidi amenyeshwa urupfu rwa Sawuli na Yonatani
1Sawuli amaze gupfa Dawidi asubira i Sikulagi amaze gutsinda Abamaleki, ahamara iminsi ibiri. 2Ku munsi wa gatatu haza umuntu uvuye mu birindiro by'ingabo za Sawuli, yari yashishimuye imyambaro ye, yiyoreye umukungugu mu mutwe nk'uwapfushije. Ageze imbere ya Dawidi yikubita hasi yubamye. 3Dawidi aramubaza ati: “Uturutse he?”
Aramusubiza ati: “Nacitse mu birindiro by'ingabo z'Abisiraheli.”
4Dawidi aramubwira ati: “Ntekerereza uko byagenze.”
Uwo muntu ati: “Abisiraheli barahunze kandi benshi muri bo baguye ku rugamba, ndetse Sawuli n'umuhungu we Yonatani na bo barapfuye.”
5Dawidi abaza uwo musore ati: “Wamenye ute ko Sawuli n'umuhungu we Yonatani bapfuye?”
6Uwo musore ati: “Nari ku musozi wa Gilibowa mbona Sawuli yishingikirije icumu, yari asatiriwe cyane n'Abafilisiti bari mu magare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi. 7Akebutse arambona, arampamagara nditaba nti: ‘Karame!’ 8Ambaza uwo ndi we mubwira ko ndi Umwamaleki. 9Ni ko kumbwira ati: ‘Igira hino unsonge kuko mbabara cyane nubwo ngihumeka.’ 10Nuko ndamwegera ndamusonga, kuko nabonaga ko n'ubundi ari bupfe. Hanyuma mfata ikamba rye n'umuringa yari yambaye ku kuboko, ndabikuzanira nyakubahwa.”
11Dawidi ashishimura imyambaro ye, n'abari kumwe na we bose babigenza batyo, 12bararira baraboroga, biyiriza ubusa kubera Sawuli n'umuhungu we Yonatani, no kubera ingabo z'Uhoraho n'abandi Bisiraheli bose bari baguye ku rugamba. 13Dawidi abaza uwo musore ati: “Uri uwa he?”
Aramusubiza ati: “Data ni Umwamaleki w'umwimukīra mu gihugu cyanyu.”
14Dawidi aramubwira ati: “Koko watinyutse kwica umwami Uhoraho yimikishije amavuta!” 15Dawidi ni ko guhamagara umwe mu ngabo ze aramubwira ati: “Genda umwice.” Nuko aramwica. 16Dawidi yari yabwiye uwo Mwamaleki ati: “Amaraso yawe aguhame, kuko wizize ubwo wihamyaga ko wishe umwami Uhoraho yimikishije amavuta.”
Dawidi aririra Sawuli na Yonatani
17Nuko Dawidi ahimba indirimbo yo kuririra Sawuli n'umuhungu we Yonatani, 18ategeka ko izigishwa Abayuda bose. Ni indirimbo yitwa iy'umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari#igitabo cya Yashari: reba Yoz 10.13 (sob)..
19“Isiraheli we, icyubahiro cyawe kiburiye mu mpinga z'imisozi
mbega ukuntu intwari zawe zahaguye!
20Ntimubihingukirize ab'i Gati,
ntibizamamazwe mu mayira ya Ashikeloni,
naho ubundi Abafilisitikazi bazishima,
abo bakobwa b'abatemera Imana bazasābwa n'ibyishimo.
21Misozi y'i Gilibowa, ikime n'imvura ntibikabatose ukundi,
imirima yanyu ntizongere kurumbuka,
ingabo zakingiraga intwari zanduriye muri mwe,
ingabo ya Sawuli na yo ntigisigwa amavuta#ntigisigwa amavuta: Abisiraheli basigaga ingabo zabo amavuta kugira ngo zimare igihe..
22Umuheto wa Yonatani ntiwahushaga umwanzi,
inkota ya Sawuli na yo ntiyatahaga ubusa,
byombi byicaga ab'intwari mu banzi.
23Sawuli na Yonatani bari bafite igikundiro mu mibereho yabo,
no mu rupfu rwabo ntibasiganye.
Banyarukaga kurusha agaca,
bagiraga imbaraga kurusha intare!
24Bisirahelikazi, nimuririre Sawuli,
yabambikaga imyenda y'igiciro,
imyambaro yanyu yayitakishaga zahabu.
25Mbega ukuntu intwari zaguye ku rugamba!
Yonatani yaguye mu mpinga z'imisozi.
26Igendere muvandimwe Yonatani unsigiye agahinda,
wari incuti yanjye y'amagara,
wankunze ku buryo butangaje,
urukundo rwawe rwandutiraga urw'abagore.
27Mbega ukuntu intwari zahaguye!
Intwaro z'intambara zararimbuwe.”

Currently Selected:

2 Samweli 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy