YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 1

1
1Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw'Imana, 2ubwo yasezeranije kera mu kanwa k'abahanuzi bayo mu byanditswe byera, 3buvuga iby'Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri, 4kandi werekanywe n'ubushobozi ko ari Umwana w'Imana mu buryo bw'Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu. 5Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw'izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera, 6kandi namwe muri muri bo, abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo, 7ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwa n'Imana, bahamagariwe kuba abera.
Ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
8Irya mbere mwese mbashimiye Imana yanjye muri Yesu Kristo, kuko kwizera kwanyu kwamamaye mu isi yose. 9Imana nkorera mu mutima wanjye mvuga ubutumwa bwiza bw'Umwana wayo, ni yo ntanze ho umugabo yuko mbasabira urudaca uko nsenze, 10kugira ngo naho byamera bite, Imana yemere kungendesha amahoro ubu ikangeza iwanyu, 11kuko nifuza kubonana namwe kugira ngo mbahe impano y'Umwuka ngo ibakomeze, 12tubone uko duhumurizanya mwebwe nanjye, mpumurizwe no kwizera kwanyu namwe mube muhumurijwe n'ukwanjye.
13 # Ibyak 19.21 Ariko bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko kenshi nagambiriraga kuza iwanyu, ngo mbone imbuto muri mwe namwe nko mu yandi mahanga, ariko ngira ibisībya kugeza na n'ubu. 14Abagiriki n'abatari Abagiriki, abanyabwenge n'abaswa mbafiteho umwenda, 15ni cyo gituma ku bwanjye nshaka kubabwira ubutumwa bwiza namwe abari i Roma.
16 # Mar 8.38 Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, 17#Hab 2.4 kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk'uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!”
Ubuhenebere bwatewe no kwimura Imana
18Umujinya w'Imana uhishurwa uva mu ijuru, ubyukirijwe ubugome#ubyukirijwe ubugome: cyangwa, ubyukijwe n'ubugome. no gukiranirwa by'abantu byose, bashikamiza ukuri gukiranirwa kwabo 19kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge, 20kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n'ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw'isi, bigaragazwa n'ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza, 21#Ef 4.17-18 kuko ubwo bamenye Imana batayubahirije nk'Imana, habe no kuyishima, ahubwo bahinduka abībwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y'ibirimarima icura umwijima. 22Bīyise abanyabwenge bahinduka abapfu, 23#Guteg 4.16-18 maze ubwiza bw'Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by'abantu bapfa, n'iby'ibiguruka, n'iby'ibigenza amaguru ane, n'iby'ibikururuka.
24Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo imitima yabo irarikiye, bakor ibiteye isoni bononane imibiri yabo, 25kuko baguraniye ukuri kw'Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ari yo ishimwa iteka ryose, Amen.
26Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n'ubwo yaremewe. 27Kandi n'abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n'abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo.
28Kandi ubwo banze kumenya Imana, ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bagire imitima yabaye akāhebwe bakora ibidakwiriye. 29Buzuye gukiranirwa kose n'ububi, no kurarikira n'igomwa, buzuye n'ishyari n'ubwicanyi, n'intonganya n'ubugambanyi no gukina ku mubyimba, no gusebaniriza mu byongorerano, 30n'abatukana, n'abanga Imana n'abanyagasuzuguro, n'abīrarīra n'abahimba ibibi, n'abatumvira ababyeyi 31n'indakurwa ku izima, n'abava mu masezerano n'abadakunda ababo n'intababarira, 32nubwo bamenye iteka ry'Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n'abandi babikora.

Currently Selected:

Abaroma 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy