YouVersion Logo
Search Icon

Kubara 1

1
Kubarwa kw'Abisirayeli
1 # Kub 26.1-51 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ari mu ihema ry'ibonaniro, ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri bavuye mu gihugu cya Egiputa, ati 2“Mubare umubare w'iteraniro ry'Abisirayeli ryose nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, mubare amazina y'abagabo bose umwe umwe. 3Abamaze imyaka makumyabiri cyangwa isāga bavutse, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, wowe na Aroni mubabare uko imitwe yabo iri. 4Mufatanye n'umuntu wo mu muryango wose w'umutware w'inzu ya ba sekuru.
5“Aya ni yo mazina y'abantu bakwiriye guhagararana namwe:
mu Barubeni ni Elisuri mwene Shedewuri;
6mu Basimeyoni ni Shelumiyeli mwene Surishadayi;
7mu Bayuda ni Nahashoni mwene Aminadabu;
8mu Bisakari ni Netanēli mwene Suwari;
9mu Bazebuluni ni Eliyabu mwene Heloni;
10mu Bayosefu ni Elishama mwene Amihudi wo mu Befurayimu, na Gamaliyeli mwene Pedasuri wo mu Bamanase;
11mu Babenyamini ni Abidani mwene Gideyoni;
12mu Badani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi;
13mu Bashēri ni Pagiyeli mwene Okirani;
14mu Bagadi ni Eliyasafu mwene Deweli;
15mu Banafutali ni Ahira mwene Enani.”
16Abo ni bo bajya bahamagarwa mu iteraniro, ni bo batware b'imiryango ya ba sekuruza, ni bo bategeka b'ibihumbi by'Abisirayeli.
17Mose na Aroni bajyana abo bantu bavuzwe amazina, 18bateranya iteraniro ryose ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri. Amavuko y'abantu yandikwa nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina yabo umwe umwe y'abamaze imyaka makumyabiri n'isāga. 19Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko ababarira mu butayu bwa Sinayi.
20Bandika amavuko y'Abarubeni imfura ya Isirayeli nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 21Ababazwe bo mu muryango wa Rubeni baba inzovu enye n'ibihumbi bitandatu na magana atanu.
22Bandika amavuko y'Abasimeyoni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 23Ababazwe bo mu muryango wa Simiyoni baba inzovu eshanu n'ibihumbi cyenda na magana atatu.
24Bandika amavuko y'Abagadi nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 25Ababazwe bo mu muryango wa Gadi baba inzovu enye n'ibihumbi bitanu na magana atandatu na mirongo itanu.
26Bandika amavuko y'Abayuda nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 27Ababazwe bo mu muryango wa Yuda baba inzovu ndwi n'ibihumbi bine na magana atandatu.
28Bandika amavuko y'Abisakari nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 29Ababazwe bo mu muryango wa Isakari baba inzovu eshanu n'ibihumbi bine na magana ane.
30Bandika amavuko y'Abazebuluni nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 31Ababazwe bo mu muryango wa Zebuluni baba inzovu eshanu n'ibihumbi birindwi na magana ane.
32Mu Bayosefu bandika amavuko y'Abefurayimu nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 33Ababazwe bo mu muryango wa Efurayimu baba inzovu enye na magana atanu.
34Bandika amavuko y'Abamanase nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 35Ababazwe bo mu muryango wa Manase baba inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri na magana abiri.
36Bandika amavuko y'Ababenyamini nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 37Ababazwe bo mu muryango wa Benyamini baba inzovu eshatu n'ibihumbi bitanu na magana ane.
38Bandika amavuko y'Abadani nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 39Ababazwe bo mu muryango wa Dani baba inzovu esheshatu n'ibihumbi bibiri na magana arindwi.
40Bandika amavuko y'Abashēri nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 41Ababazwe bo mu muryango wa Asheri baba inzovu enye n'igihumbi na magana atanu.
42Bandika amavuko y'Abanafutali nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y'abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose. 43Ababazwe bo mu muryango wa Nafutali baba inzovu eshanu n'ibihumbi bitatu na magana ane.
44Abo ni bo babazwe na Mose na Aroni na ba batware b'Abisirayeli uko ari cumi na babiri, umuntu umwe wo mu nzu ya ba sekuru yose. 45Nuko ababazwe bose bo mu Bisirayeli nk'uko amazu ya ba sekuru ari, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, abo mu Bisirayeli babasha gutabara bose; 46ababazwe bose baba uduhumbi dutandatu n'ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
Abalewi ntibabarwa; Uwiteka ategeka imirimo yabo
47Abalewi nk'uko umuryango wa ba sekuru uri, ntibarakabaranwa na bo, 48kuko Uwiteka yabwiye Mose ati 49“Ariko uwo muryango wa Lewi wo ntuzawubare, ntubarane umubare wabo n'Abisirayeli bandi. 50Ahubwo Abalewi ubagire abarinzi b'ubuturo bw'Ibihamya, n'ab'ibintu byo muri bwo byose, n'ab'ibyabwo byose. Bajye baremērwa ubwo buturo n'ibintu byo muri bwo bwose, abe ari bo bajya bakoreramo imirimo, bajye babugotesha amahema yabo. 51Kandi uko ubwo buturo buhagurutse, Abalewi abe ari bo bajya babushingura, kandi uko bugiye kubambwa, Abalewi abe ari bo babushinga. Utari uwo muri bo wigizwa hafi no kubyishyiramo yicwe. 52Abisirayeli bajye babamba amahema yabo, umuntu wese mu cyiciro cy'amahema y'ababo, umuntu wese ahererane n'ibendera ry'ababo nk'uko imitwe yabo iri. 53Ariko Abalewi bakikize amahema yabo ubuturo bw'Ibihamya, kugira ngo umujinya utaba ku iteraniro ry'Abisirayeli. Abalewi bitondere umurimo wo kurinda ubuturo bw'Ibihamya.” 54Uko abe ari ko Abisirayeli bakora, uko Uwiteka yategetse Mose kose abe ari ko bakora.

Currently Selected:

Kubara 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy