YouVersion Logo
Search Icon

Mika 1

1
Imana irakarira Abayuda kuko baramya ibigirwamana
1 # 2 Abami 15.32—16.20; 18.1—20.21; 2 Ngoma 27.1-7; 28.1—32.33 Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Mika, Umunyamoresheti, ku ngoma za Yotamu na Ahazi na Hezekiya abami b'u Buyuda, ry'ibyo yeretswe by'i Samariya n'i Yerusalemu.
2Nimwumve mwa moko yose mwe, nawe wa si we n'ibikurimo byose mutege amatwi, Umwami Yehova abashinje. Umwami ari mu rusengero rwe rwera, 3kuko Uwiteka ahagurutse mu buturo bwe agiye kumanuka, atambagira aharengeye hose ho mu isi. 4Imisozi izayengera munsi ye, n'ibikombe bizasaduka nk'ibishashara bishongeshwa n'umuriro, nk'amazi atemba ku gacuri.
5Ibyo byose byatewe n'ubugome bwa Yakobo n'ibyaha by'inzu ya Isirayeli. Ubugome bwa Yakobo ni bugome ki? Mbese si Samariya? N'ingoro ziri i Buyuda ni iz'iki? Si zo z'i Yerusalemu? 6Ni cyo gituma i Samariya nzahagira nk'ikiyorero cyo mu murima nk'ahantu ho gutera uruzabibu, kandi amabuye yaho nzayahirikira mu gikombe, n'imfatiro z'amazu yaho nzazitamurura. 7Ibishushanyo byaho bibajwe byose bizamenagurwa, n'indamu mbi zaho zose zizatwikwa n'umuriro, kandi ibigirwamana byaho byose nzabirimbura kuko yabirundanyije ari ingororano za maraya, kandi bizaba ari inyiturano y'ubusambanyi.
8Ni cyo gituma nzarira mboroga nziyambura inkweto ngende nambaye ubusa, nzabwejura nk'ingunzu, mpuhume nk'igihunyira. 9Kuko ibikomere bye bitazakira ndetse byageze no kuri Yuda, bigera no ku irembo ry'ubwoko bwanjye i Yerusalemu.
10Mwe kubyamamaza i Gati kandi mwe kurushya murira, i Betileyafura nigaraguye mu mukungugu. 11Wa muturage w'i Safiri we, genda ufite isoni wambaye n'ubusa, umuturage w'i Zānani ntarahinguka. Imiborogo y'i Beteseli izatuma udatabarwa na ho. 12Kuko umuturage w'i Maroti ategerezanya ibyiza umutima uhagaze, kuko ibibi byamanutse biterwa n'Uwiteka bikagera ku irembo ry'i Yerusalemu. 13Yewe muturage w'i Lakishi, hambira igare ku ifarashi itebuka. Ni wowe wabanje gucumuza umukobwa w'i Siyoni, kuko ari wowe wabonetsweho ibicumuro bya Isirayeli. 14Ni cyo gituma uzaha i Moresheti y'i Gati ituro ryo gusezera. Amazu ya Akizibu azabera abami ba Isirayeli ubushukanyi.
15Nawe muturage w'i Maresha we, nzakuzanira uwo kuguhindūra, ubwiza bwa Isirayeli buzagera no muri Adulamu. 16Iyogosheshe inkomborera, wimoze ku bw'abana bawe wakundaga. Ni ukuri itere uruhara rusa n'umutwe w'inkongoro, kuko bakuvuyeho bajyanywe ari imbohe.

Currently Selected:

Mika 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy