YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 5

5
Yesu akiza umuntu umaze imyaka mirongo itatu n'umunani amugaye
1Hanyuma y'ibyo haba iminsi mikuru y'Abayuda, nuko Yesu ajya i Yerusalemu. 2Kandi i Yerusalemu bugufi bw'irembo ry'intama hariho ikidendezi, mu Ruheburayo kitwa Betesida, cyariho amabaraza atanu. 3Muri ayo mabaraza hari abarwayi benshi, barimo impumyi n'ibirema n'abanyunyutse, [bari bategereje ko amazi yihinduriza, 4kuko rimwe na rimwe marayika yamanukaga akajya muri icyo kidendezi, agahinduriza amazi. Nuko umuntu wabanzaga kujyamo amazi yihindurije, ni we wakiraga indwara ye iyo ari yo yose.]
5Hariho umuntu wari ufite indwara, ayimaranye imyaka mirongo itatu n'umunani. 6Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?”
7Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.”
8Yesu aramubwira ati “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.” 9Muri ako kanya uwo muntu arakira, yikorera uburiri bwe aragenda.
Ubwo hari ku munsi w'isabato. 10#Neh 13.19; Yer 17.21 Nuko Abayuda babwira ukijijwe bati “Dore uyu munsi ni isabato, kandi amategeko ntiyemera ko wikorera uburiri bwawe.”
11Na we arabasubiza ati “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorere uburiri bwawe ugende.’ ”
12Baramubaza bati “Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo wikorere ugende?”
13Ariko uwakijijwe ntiyamenya uwo ari we, kuko Yesu yari yigendeye kandi hari abantu benshi.
14Hanyuma y'ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.”
15Uwo muntu aragenda abwira Abayuda yuko ari Yesu wamukijije. 16Ni cyo cyatumaga Abayuda bashaka kurenganya Yesu, kuko yakoraga bene nk'ibyo ku isabato. 17Ariko arabasubiza ati “Data arakora kugeza n'ubu, nanjye ndakora.”
18Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n'Imana ko ari Se bwite, akīgereranya na yo.
Yesu ahamya ko ubutware bwe buva ku Mana
19Yesu arabasubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari nta cyo Umwana abasha gukora ubwe atabonye Se agikora, kuko ibyo Se akora byose n'Umwana ari byo akora, 20kuko Se akunda Umwana we akamwereka ibyo akora byose, ndetse azamwereka n'imirimo iruta iyi kugira ngo mutangare. 21Nk'uko Se azura abapfuye akabaha ubugingo, ni ko n'Umwana aha ubugingo abo ashaka. 22Kuko ari nta n'umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose, 23kugira ngo abantu bose bubahe Umwana nk'uko bubaha Se. Utubaha uwo Mwana ntaba yubashye na Se wamutumye.
24“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo. 25Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana, n'abaryumvise bazaba bazima, 26kuko nk'uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. 27Kandi yamuhaye ubutware bwo guca amateka, kuko ari Umwana w'umuntu. 28Ntimutangazwe n'ibyo kuko igihe kizaza, ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye 29#Dan 12.2 bakavamo, abakoze ibyiza bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.
Ibihamya Yesu
30“Nta cyo mbasha gukora ubwanjye, ahubwo uko numvise ni ko nca amateka, kandi ayo nca ni ay'ukuri kuko ntakurikiza ibyo nkunda ubwanjye, ahubwo nkurikiza ibyo uwantumye akunda.
31“Nakwihamya ubwanjye, guhamya kwanjye ntikuba ari uk'ukuri, 32ahubwo hariho undi umpamya, nanjye nzi yuko ibyo ampamya ari iby'ukuri. 33#Yoh 1.19-27; 3.27-30 Mwatumye kuri Yohana, na we yahamije ukuri. 34Icyakora sinishingikirije ku buhamya bw'umuntu, ahubwo mbivugiye kugira ngo mukizwe. 35Uwo yari itabaza ryaka rimurika, namwe mwamaze igihe gito mwishimira umucyo we. 36Ariko mfite ibimpamya biruta ibya Yohana, kuko imirimo Data yampaye ngo nyisohoze, iyo mirimo nkora ari yo impamya ubwayo yuko Data ari we wantumye. 37#Mat 3.17; Mar 1.11; Luka 3.22 Kandi Data wantumye na we yahamije ibyanjye ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubona ishusho ye, 38ndetse ntimufite n'ijambo rye riguma muri mwe, kuko uwo yatumye mutamwizeye. 39Murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho, kandi ari byo bimpamya. 40Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo.
41“Sinshaka ishimwe ry'abantu, 42ariko mwebwe ndabazi yuko mudakunda Imana mu mitima yanyu. 43Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera, ariko undi naza mu izina rye ubwe we muzamwemera. 44Mbese mwabasha mute kwizera kandi mumaranira gushimwa n'abantu, mu cyimbo cyo gushaka ishimwe riva ku Mana ubwayo? 45Mwe gutekereza yuko nzabarega kuri Data kuko hariho ubarega, ndetse ni Mose uwo mwiringiye. 46Iyo mwizera Mose nanjye muba munyizeye, kuko ari ibyanjye yanditse. 47Ariko se nimutizera ibyo uwo yanditse, noneho n'amagambo yanjye muzayizera mute?”

Currently Selected:

Yohana 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy