YouVersion Logo
Search Icon

Abagalatiya 1

1
1Pawulo (intumwa itari iy'abantu, kandi itatumwe n'umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n'Imana Data wa twese yamuzuye), 2jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y'i Galatiya.
3Ubuntu bube muri mwe n'amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo, 4witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk'uko Imana Data wa twese yabishatse. 5Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.
Kunamuka kw'Abagalatiya
6Ndatangazwa n'uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa, 7nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo. 8Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe. 9Nk'uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n'ubwo mwemeye mbere avumwe.”
10Mbese noneho ni ishimwe ry'abantu nshaka, cyangwa ni iry'Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.
Pawulo ahamya ko ubutumwa yahawe atari ubw'abantu
11Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw'abantu 12kuko nanjye ntabuhawe n'umuntu, kandi sinabwigishijwe n'umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.
13 # Ibyak 8.3; 22.4-5; 26.9-11 Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y'Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry'Imana no kuririmbura. 14#Ibyak 22.3 Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y'Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry'imigenzo twahawe na ba sogokuruza.
15 # Ibyak 9.3-6; 22.6-10; 26.13-18 Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw'ubuntu bwayo. 16Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n'amaraso, 17cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko.
18 # Ibyak 9.26-30 Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusūra Kefa, mara iwe iminsi cumi n'itanu. 19Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w'Umwami Yesu. 20(Ndabarahira imbere y'Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.)
21Bukeye njya mu bihugu by'i Siriya n'i Kilikiya. 22Ab'amatorero y'i Yudaya yo muri Kristo ntibari bazi uko nsa, 23keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby'idini yarimburaga kera”, 24nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.

Currently Selected:

Abagalatiya 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy