YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 1

1
Ezekiyeli yerekwa icyubahiro cy'Imana n'ibizima bine
1 # Ibyah 19.11 Mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w'uko kwezi nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka maze mbona ibyo neretswe n'Imana. 2#2 Abami 24.10-16; 2 Ngoma 36.9-10 Ku munsi wa gatanu w'ukwezi, hari mu mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe ari imbohe, 3ijambo ry'Uwiteka ryeruriye ku mutambyi Ezekiyeli mwene Buzi, ari mu gihugu cy'Abakaludaya ku mugezi wa Kebari, aho ni ho ukuboko k'Uwiteka kwamujeho.
4Maze ngiye kubona mbona umuyaga w'ishuheri uje uturutse ikasikazi, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n'umucyo w'itangaza, kandi hagati y'uwo muriro haturukaga ibara nk'iry'umuringa ukūbye. 5#Ibyah 4.6 Muri wo hagati haturutsemo ishusho y'ibizima bine, kandi uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y'umuntu; 6kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n'amababa ane. 7Kandi ibirenge byabyo byari birambije, mu bworo bw'ibirenge byabyo hari hameze nko mu rwara rw'inyana, kandi byarabagiranaga nk'umuringa ukūbye. 8Kandi byari bifite amaboko y'umuntu munsi y'amababa yabyo mu mpande zabyo uko ari enye, uko ari bine ni ko byari bifite mu maso habyo n'amababa yabyo, 9amababa yabyo rimwe ryari rifatanye n'irindi. Ntabwo byahindukiraga bigenda, byose byagendaga umujya umwe.
10 # Ezek 10.14; Ibyah 4.7 Mu maso habyo uko hasaga byari bifite nko mu maso h'umuntu, kandi byose uko ari bine bifite nko mu maso h'intare mu ruhande rw'iburyo, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'inka mu ruhande rw'ibumoso, kandi uko ari bine byari bifite nko mu maso h'igisiga. 11Kandi mu maso habyo n'amababa yabyo hejuru byari bitandukanye, amababa abiri ya buri kimwe yahuraga n'ay'ibindi, kandi abiri agatwikira imibiri yabyo. 12Kandi byose byagendaga umujya umwe, aho umwuka werekeraga ni ho byajyaga, ntabwo byakebukaga bigenda.
13Uko ishusho y'ibizima yari imeze, byasaga n'amakara y'umuriro waka nk'uko inkongi zisa, umuriro wagurumaniraga hirya no hino hagati y'ibizima. Uwo muriro warakaga cyane kandi muri uwo muriro havagamo umurabyo. 14Ibyo bizima byarirukaga, bigakimirana nk'umurabyo urabya.
15 # Ezek 10.9-13 Nuko nitegereje ibyo bizima mbona uruziga rumwe ruri ku isi iruhande rw'ibyo bizima, imbere yo mu maso habyo uko ari bine 16Inziga n'imibarizwe yazo uko zari zimeze zasaga n'ibara rya tarushishi, kandi zose uko ari enye zarasaga. Uko zari zimeze n'imibarizwe yazo, byasaga nk'aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga. 17Iyo zagendaga zagendaga zerekeye mu mpande zazo enye, ntabwo zateshukaga inzira zigenda. 18#Ibyah 4.8 Amagurudumu yazo yageraga hejuru bigatera ubwoba, kandi zose uko ari enye amagurudumu yazo yari yuzuweho n'amaso. 19Kandi ibizima iyo byagendaga, inziga na zo zagendaga iruhande rwabyo, kandi iyo ibizima byazamurwaga bikuwe ku isi n'inziga zarazamurwaga. 20Aho umwuka werekeraga hose ni ho byajyaga, kandi ni ho umwuka yashakaga kujya. Inziga zikaba ari ho zizamurirwa iruhande rwabyo, kuko umwuka w'ikizima cyose wari mu nziga. 21Iyo byagendaga na zo zaragendaga, byahagarara zigahagarara, kandi iyo byazamurwaga bikuwe mu isi inziga na zo zazamurirwaga iruhande rwabyo, kuko umwuka w'ikizima cyose wari mu nziga.
22 # Ibyah 4.6 Hejuru y'umutwe w'ikizima hari ikimeze nk'ijuru gisa n'ibirahuri biteye ubwoba, bibambwe hejuru y'imitwe yabyo. 23Munsi y'iryo juru amababa yabyo yari arambuye rimwe ryerekeye irindi, buri kimwe cyari gifite abiri atwikiriye uruhande rumwe, kandi buri kimwe gifite abiri atwikiriye urundi ruhande ku mibiri yabyo. 24#Ibyah 1.15; 19.6 Kandi ubwo byagendaga numvaga guhorera kw'amababa yabyo ari nko guhorera kw'amazi menshi, nk'ijwi ry'Ishoborabyose, urusaku rw'ikiriri rumeze nk'urusaku rw'ingabo. Iyo byahagararaga byabumbaga amababa yabyo. 25Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari ijwi, nuko byahagarara bikabumba amababa yabyo.
26 # Ezek 10.1; Ibyah 4.2-3 Kandi hejuru y'ikirere cyari hejuru y'imitwe yabyo hari igisa n'intebe y'ubwami, isa n'ibuye rya safiro, kandi hejuru y'iyo ntebe y'ubwami hariho igisa n'umuntu. 27#Ezek 8.2 Uhereye mu rukenyerero rwacyo ukerekeza haruguru, mbona hafite ibara nk'iry'umuringa ukūbye, umuriro ukizingurije ku mubiri wacyo, kandi uhereye mu rukenyerero ugasubiza hepfo, nabonye hasa n'umuriro no mu mpande zacyo harabagirana. 28Uko umukororombya uba ku gicu ku munsi w'imvura uba umeze, ni ko kurabagirana kwari kuyigose kwasaga. Ibyo byari igishushanyo cy'ubwiza bw'Uwiteka.
Nuko mbibonye ngwa nubamye, maze numva ijwi ry'uvuga.

Currently Selected:

Ezekeiyeli 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy