YouVersion Logo
Search Icon

Gutegeka kwa kabiri 1

1
Mose yibutsa Abisirayeli ubuhemu bahemutse ku Uwiteka i Kadeshi
1Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani n'i Tofeli n'i Labani, n'i Haseroti n'i Dizahabu. 2Uvuye i Horebu ukagera i Kadeshi y'i Baruneya uciye ku musozi wa Seyiri, ni urugendo rw'iminsi cumi n'umwe. 3Mu mwaka wa mirongo ine, mu kwezi kwawo kwa cumi na kumwe, ku munsi wako wa mbere, Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse kubabwira byose, 4#Kub 21.21-35 amaze gutsinda Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni, na Ogi umwami w'i Bashani wari utuye muri Ashitaroti no mu Edureyi.
5Hakurya ya Yorodani mu gihugu cy'i Mowabu, ni ho Mose yatangiriye gusobanura aya mategeko:
6Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije. 7Nimuhindukire, muhaguruke mujye mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori n'ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy'imisozi, no mu gihugu cy'ikibaya n'i Negebu, no mu kibaya cy'Inyanja Nini, no mu gihugu cy'Abanyakanāni, no ku misozi y'i Lebanoni mugeze ku ruzi runini Ufurate. 8Dore igihugu nkibashyize imbere, nimujyemo, muhindūre igihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza wanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo, ko azabaha bo n'urubyaro rwabo ruzabakurikira.”
9 # Kuva 18.13-27 Nanjye icyo gihe narababwiye nti “Simbasha kubaheka jyenyine. 10Uwiteka Imana yanyu irabagwije, none dore muhwanije ubwinshi n'inyenyeri zo mu ijuru. 11Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu ibororotse, ijana ryanyu ryose rihinduke agahumbi, ibahe umugisha nk'uko yabasezeranije. 12Nabasha nte kubaheka jyenyine ko munziga mukamvuna, mugakubitaho intonganya zanyu? 13Mutoranye mu miryango yanyu abahanga b'abanyabwenge b'ikimenywabose, mbagire abatware banyu.” 14Muransubiza muti “Ibyo uvuze ni byiza tubikore.” 15Nuko ntoranya abatware b'imiryango yanyu, abagabo b'abahanga b'ibimenywabose, mbahindura abatware banyu, ngo bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi cumi icumi, batware mu miryango yanyu.
16Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz'umuntu na mwene wabo, cyangwa iz'umuntu n'umunyamahanga umusuhukiyeho. 17Nimuca imanza, ntimukite ku cyubahiro cy'umuntu, aboroheje n'abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y'abantu, kuko Imana ari yo ibacisha urubanza. Kandi urubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.” 18Icyo gihe nabategetse ibyo mukwiriye gukora byose.
19 # Kub 13.1-33 Nuko duhaguruka i Horebu, turangiza bwa butayu bunini buteye ubwoba, ubwo mwabonaga duca mu nzira ijya mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori, uko Uwiteka Imana yacu yadutegetse, tugera i Kadeshi y'i Baruneya. 20Ndababwira nti “Mugeze ku gihugu cy'imisozi cy'Abamori, icyo Uwiteka Imana yacu iduha. 21Dore Uwiteka Imana yawe igushyize icyo gihugu imbere, zamuka ugihindūre, uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza wanyu yagutegetse. Ntutinye, ntukuke umutima.”
22Mubyumvise mwese mwigira hafi yanjye, murambwira muti “Dutume abatasi batubanzirize badutatire icyo gihugu, bagaruke batubwire inzira dukwiriye kuzamukiramo, n'imidugudu tuzageramo.”
23Iyo nama ndayishima, mbatoranyamo abagabo cumi na babiri, umwe umwe mu miryango yose. 24Barahaguruka bazamuka uwo musozi, bagera mu gikombe cya Eshikoli baragitata. 25Benda ku mbuto z'icyo gihugu barazituzanira, batubarira inkuru bati “Igihugu Uwiteka Imana yacu iduha ni cyiza.”
26 # Guteg 9.23; Heb 3.16 Ariko mwe ntimwemera kuzamuka, ahubwo mwanga itegeko ry'Uwiteka Imana yanyu, murayigomera. 27Mwitotombera mu mahema yanyu muti “Uwiteka aratwanga, ni cyo cyatumye adukurira mu gihugu cya Egiputa kutugabiza Abamori ngo baturimbure. 28Mbese turazamuka tujya he, ko bene wacu badukuje imitima kutubwira bati ‘Abantu baho baturuta ubunini baradusumba, imidugudu yabo ni minini, igoteshejwe inkike z'amabuye zigera mu ijuru, ndetse twabonyeyo n'Abānaki?’ ”
29Ndababwira nti “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye. 30Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n'ibyo yabakorereye muri Egiputa byose mu maso yanyu, 31#Ibyak 13.18 no mu butayu aho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk'uko umugabo aheka umuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino.” 32#Heb 3.19 Maze ibyo ntibyatuma mwizera Uwiteka Imana yanyu, 33yabagīraga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema, igendera mu muriro nijoro ngo ibayobore inzira mucamo, ikagendera mu gicu ku manywa.
34 # Heb 3.18 Uwiteka yumva amagambo yanyu ararakara, ararahira ati 35“Ni ukuri nta n'umwe wo muri aba bantu babi b'iki gihe uzabona igihugu cyiza, narahiye ko nzaha ba sekuruza wanyu. 36Keretse Kalebu mwene Yefune, uwo we azakibona kandi nzamuha igihugu yanyuzemo, ngihe n'urubyaro rwe kuko akurikira uko Uwiteka amuyobora muri byose.” 37Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu arambwira ati “Nawe ntuzajyamo, 38Yosuwa mwene Nuni uhagararira imbere yawe kugufasha, ni we uzajyamo, umuhumurize kuko ari we uzagihesha Abisirayeli ho gakondo. 39Kandi abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, n'ibitambambuga byanyu bitazi muri iki gihe gutandukanya ibyiza n'ibibi na bo bazakijyamo, ni bo nzagiha bagihindūre. 40Ariko mwebweho nimuhindukire mujye mu butayu, muce mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”
41Maze muransubiza muti “Twacumuye ku Uwiteka, turazamuka turwane dukore ibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.” Nuko mwese muringaniza intwaro zanyu, mugambirira kuzamuka uwo musozi nkaho byoroshye.
42Uwiteka arambwira ati “Babwire uti ‘Ntimuzamuke, kandi ntimurwane kuko ntari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu.’ ”
43Ndabibabwira ntimwabyumvira, ahubwo mwanga itegeko ry'Uwiteka muramugomera, muzamukana agasuzuguro uwo musozi. 44Abamori bawutuyeho babasanganirira kubatera, babanesha umuhashya nk'uko inzuki zirukana abantu, baborereza i Seyiri babageza i Horuma. 45Muragaruka muririra imbere y'Uwiteka, ariko we ntiyabitaho ngo abatege amatwi. 46Nuko mumara igihe kirekire i Kadeshi, namwe muzi uko icyo gihe cyangannye.

Currently Selected:

Gutegeka kwa kabiri 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy