YouVersion Logo
Search Icon

Indirimbo ya Salomo 3

3
1Nijoro ndi ku buriri bwanjye,
Nshaka uwo umutima wanjye ukunda,
Ndamushaka ndamubura.
2Ni ko kuvuga nti “Ngiye guhaguruka,
Ngendagende mu mudugudu,
Mu nzira no mu miharuro,
Nshaka uwo umutima wanjye ukunda.”
Naramushatse ndamubura.
3Nahuye n'abarinzi bagenda umudugudu,
Ndabaza nti “Mbese mwabonye uwo umutima wanjye ukunda?”
4Tugitandukana gato,
Mbona uwo umutima wanjye ukunda.
Ndamufata nanga kumurekura,
Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama,
Mu cyumba cy'uwambyaye.
Umukwe:
5Mwa bakobwa b'i Yerusalemu mwe,
Mbarahirije amasirabo n'impara zo mu gasozi,
Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke,
Kugeza igihe abyishakira.
Umugeni:
6Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu,
Ameze nk'inkingi z'umwotsi,
Ahumurwaho n'ishangi n'icyome,
N'ibihumura neza byose by'umugenza?
7Dore ni ingobyi ya Salomo,
Akikijwe n'ingabo z'intwari mirongo itandatu,
Zo mu ntwari za Isirayeli.
8Bose bitwaje inkota,
Ni abahanga bo kurwana,
Umuntu wese atwaye inkota ye ku itako rye,
Babitewe n'ubwoba bwa nijoro.
9Umwami Salomo yiremeye ikitabashwa,
Mu biti by'i Lebanoni.
10Inkingi zacyo yaziremye mu ifeza,
N'imbere hacyo hari izahabu,
N'icyicaro cyacyo ari umuhengeri.
Igisasiro cyacyo gishashwe n'urukundo,
Yabikorewe n'abakobwa b'i Yerusalemu.
11Yemwe bakobwa b'i Siyoni, nimusohoke,
Mwitegereze umwami Salomo,
Ufite ikamba yambitswe na nyina umunsi yashyingiweho,
Ari wo munsi umutima we wanezerewe.
Umukwe:

Currently Selected:

Indirimbo ya Salomo 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy