YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 2

2
Abanyabwenge baramya Yesu
1Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya ku ngoma y'Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati 2“Umwami w'Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.”
3Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n'ab'i Yerusalemu bose, 4ateranya abatambyi bakuru n'abanditsi bose b'ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho.
5Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya. Ni ko byanditswe n'umuhanuzi ngo
6 # Mika 5.1 ‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,
Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,
Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,
Uzaragira ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’ ”
7Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri, 8abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby'uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.”
9Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho. 10Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane. 11Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y'izahabu n'icyome n'ishangi.
12Baburizwa n'Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo.
Yosefu ahungira muri Egiputa
13Bamaze kugenda marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”
14Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa, 15#Hos 11.1 agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”
16Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b'abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n'abatarayimara, nk'uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n'abo banyabwenge.
17Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo
18 # Yer 31.15 “Induru yumvikaniye i Rama,
Yo kurira no kuboroga kwinshi,
Rasheli aririra abana be,
Yanga guhozwa kuko batakiriho.”
19Herode amaze gupfa, marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati 20“Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.” 21Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.
22Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n'Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy'i Galilaya, 23#Mar 1.24; Luka 2.39; Yoh 1.45 atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.”

Currently Selected:

Matayo 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy