YouVersion Logo
Search Icon

Malaki 3

3
Ibihanura kuza kw'Integuza y'Uwiteka
1 # Mat 11.10; Mar 1.2; Luka 1.76; 7.27 “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y'isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
2 # Yow 2.11; Ibyah 6.17 “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk'umuriro w'umucuzi, n'isabune y'abameshi. 3Kandi azicara nk'ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk'uko bacenshura izahabu n'ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse. 4Maze amaturo y'i Buyuda n'i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk'uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.
5“Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n'abasambanyi n'abarahira ibinyoma, n'abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n'impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
6“Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.
Ibyaha by'abantu b'Imana bagira ubugugu ku by'Imana
7“Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’ 8Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo, 9muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. 10#Lewi 27.30; Kub 18.21-24; Guteg 12.6; 14.22-29; Neh 13.12 Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. 11Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n'umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 12Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
13“Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Twakuvuze iki?’ 14Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y'Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura? 15Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.’ ”
Abantu b'Imana biringirwa
16Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy'urwibutso rw'abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye. 17Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk'uko umuntu ababarira umwana we umukorera. 18Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n'abanyabyaha, abakorera Imana n'abatayikorera.
Umunsi w'Uwiteka
19“Dore hazaba umunsi utwika nk'itanura ry'umuriro, abibone bose n'inkozi z'ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.#3.19-24: mu Ruheburayo, iyi mirongo iboneka mu gice cya gatatu; naho muri Bibliya Yera ya mbere, ni 4.1-6. 20Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk'inyana zo mu kiraro. 21Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y'ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
22“Nimwibuke amategeko y'umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay'Abisirayeli bose, yari amategeko n'amateka.
23 # Mat 11.14; 17.10-13; Mar 9.11-13; Luka 1.17; Yoh 1.21 “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w'Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. 24Uwo ni we uzasanganya imitima y'abana n'iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”

Currently Selected:

Malaki 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy