YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 2

2
Ezekiyeli atumwa ku Bisirayeli b'abagome
1Maze arambwira ati “Mwana w'umuntu, byuka uhagarare mvugane nawe.” 2Akivugana nanjye Umwuka anyinjiramo, anshingisha ibirenge byanjye maze numva uwavuganaga nanjye arambwira ati 3“Mwana w'umuntu, ngutumye ku Bisirayeli no ku mahanga yansuzuguye akangomera, bo na ba sekuruza bancumuyeho kugeza n'uyu munsi. 4Abana babo ni abashizi b'isoni b'imitima inangiwe, ni bo ngutumyeho maze uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ 5Na bo nubwo bazumva naho batakumva (kuko ari inzu y'abagome), ariko rero bazamenya ko umuhanuzi yari abarimo.
6“Kandi nawe mwana w'umuntu we kubatinya, ntutinye n'amagambo yabo nubwo uri mu mifatangwe no mu mahwa, ukaba utuye muri sikorupiyo. We gutinya amagambo yabo, ntushishwe n'igitsure cyabo nubwo ari inzu y'abagome. 7Maze uzababwira amagambo yanjye nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome bikabije.
8“Ariko weho mwana w'umuntu, umva icyo nkubwira. We kuba umugome nk'iyo nzu y'abagome, bumbura akanwa kawe maze icyo nguha ukirye.” 9#Ibyah 5.1 Nuko ndebye mbona ukuboko kunyerekeyeho, maze mbona gufite umuzingo w'igitabo. 10Akibumburira imbere yanjye kandi cyari cyanditsweho imbere n'inyuma, cyanditswemo amaganya n'umuborogo n'ibyago.

Currently Selected:

Ezekeiyeli 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy