YouVersion Logo
Search Icon

2 Yohana 1

1
1Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe,#Kuriya watoranijwe: cyangwa, intore y'umugore. wowe n'abana bawe, abo nkunda by'ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n'abazi ukuri bose barabakunda, 2ku bw'ukuri kuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose.
3Ubuntu n'imbabazi n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo.
Urukundo rwa kivandimwe n'abigisha b'ibinyoma
4Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk'uko twategetswe na Data wa twese. 5#Yoh 13.34; 15.12,17 Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufite uhereye mbere na mbere) kugira ngo dukundane. 6Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry'Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk'uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere.
7Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo. 8Mwirinde mutabura iby'imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije.
9Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n'Umwana we. 10Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”, 11kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.
12Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzaza iwanyu ngo tuvugane duhanganye, umunezero wacu ube mwinshi.
13Abana b'intore, mwene so, baragutashya.

Currently Selected:

2 Yohana 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy