YouVersion Logo
Search Icon

2 Ngoma 1

1
Salomo asaba ubwenge
(1 Abami 3.1-15; 10.26-29)
1Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane.
2Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n'abatwara amagana, n'abacamanza n'ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n'abatware b'amazu ya ba sekuruza. 3Nuko Salomo ajyana n'iteraniro ryose bajya ku kanunga k'i Gibeyoni, kuko aho ari ho ihema ry'ibonaniro ry'Imana ryabaga, iryo Mose umugaragu w'Uwiteka yakoreye mu butayu. 4#2 Sam 6.1-17; 1 Ngoma 13.5-14; 15.25—16.1 Ariko isanduku y'Imana Dawidi yari yarayizamuye, ayikura i Kiriyati Yeyarimu ayijyana aho yayitunganirije, kuko yari yayibambiye ihema i Yerusalemu. 5#Kuva 38.1-7 Ariko icyotero cy'umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene Uri mwene Huri, cyabaga imbere y'ubuturo bw'Uwiteka. Aho ni ho Salomo n'iteraniro bajyaga ngo bashake Uwiteka. 6Nuko Salomo aherako ajya ku cyotero cy'umuringa imbere y'Uwiteka, cyabaga imbere y'ihema ry'ibonaniro, agitambiraho ibitambo byoswa igihumbi.
7Mu ijoro ry'uwo munsi Imana ibonekera Salomo, iramubwira iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”
8Salomo asubiza Uwiteka ati “Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi, ungira umwami mu cyimbo cye. 9#Itang 13.16; 28.14 None Uwiteka Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kuko ungize umwami w'abantu bangana n'umukungugu w'isi ubwinshi. 10Nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n'ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?”
11Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n'ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye, 12ubwenge n'ubuhanga urabihawe kandi nzaguha n'ubutunzi n'ibintu n'icyubahiro, bitigeze kubonwa n'umwami n'umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n'ibyawe.”
13 # 1 Abami 10.26-29 Nuko Salomo ava ku kanunga k'i Gibeyoni imbere y'ihema ry'ibonaniro, agaruka i Yerusalemu ategeka Abisirayeli. 14#1 Abami 5.6 Salomo ateranya amagare n'abagendera ku mafarashi, kandi yari afite amagare igihumbi na magana ane n'abagendera ku mafarashi inzovu n'ibihumbi bibiri, abishyira mu midugudu bacyuragamo amagare n'i Yerusalemu ku murwa w'umwami. 15Kandi i Yerusalemu umwami ahagwiza ifeza n'izahabu bitekerezwa ko ari nk'amabuye, n'ibiti by'imyerezi atuma binganya n'imivumu yo mu bibaya ubwinshi. 16#Guteg 17.16 Kandi amafarashi Salomo yari atunze yavaga muri Egiputa, abacuruzi b'umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo. 17Ku igare rimwe ryazamukaga rikava muri Egiputa batangaga shekeli z'ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Ni ko bajyaga babitundira n'abami b'Abaheti n'ab'i Siriya.
18Salomo amaramaza kubakira izina ry'Uwiteka inzu, no kubaka inzu y'ubwami.#1.18: muri Bibliya Yera ya mbere, uyu murongo ni 2.1; bityo, 2.2-18 ihwanye na 2.1-17 muri iyi Bibliya, nk'uko biri mu Ruheburayo.

Currently Selected:

2 Ngoma 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy