Hanyuma abwira Abayisraheli ati «Ejo abahungu banyu nibabaza ba se bati ’Aya mabuye abibutsa iki?’, muzabimenyeshe abahungu banyu muvuga muti ’Israheli yambukiye Yorudani hano humutse. Uhoraho, Imana yanyu, yakamije amazi ya Yorudani mubyirebera, kugeza ubwo mwambutse, nk’uko Uhoraho, Imana yanyu, yabigize ku mazi y’inyanja y’Urufunzo, ubwo yayakamyaga tubyirebera kugeza ubwo twambutse