1
Izayi 1:18
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Uhoraho avuze atya: Nimuze, tuburane! N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura. Naho niba byatukuraga nk’umuhemba, bizererana nk’ubwoya bw’intama.
Compare
Explore Izayi 1:18
2
Izayi 1:19
Niba kandi mwemeye kumvira, muzarya ku byiza byeze mu gihugu.
Explore Izayi 1:19
3
Izayi 1:17
Nimwige gukora ikiri icyiza, muharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi.
Explore Izayi 1:17
4
Izayi 1:20
Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Explore Izayi 1:20
5
Izayi 1:16
Nimwiyuhagire, mwisukure, nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi!
Explore Izayi 1:16
6
Izayi 1:15
Iyo muntegeye ibiganza, mbima amaso; mwakungikanya amasengesho, sinyatege amatwi, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.
Explore Izayi 1:15
7
Izayi 1:13
Nimusigeho kuzana amaturo y’imburamumaro, umwotsi wayo narawuzinutswe. Imboneko z’ukwezi, amasabato n’andi makoraniro, iminsi mikuru ivanze n’ubugome, singishobora kubyihanganira!
Explore Izayi 1:13
8
Izayi 1:3
Ikimasa kimenya nyiracyo, n’indogobe ikamenya aho irira kwa shebuja, ariko Israheli yo nta cyo izi, umuryango wanjye nta cyo witaho.
Explore Izayi 1:3
9
Izayi 1:14
Imboneko z’ukwezi n’ibirori byanyu ndabyanze, kuko bindemerera, nkaba ntagishoboye kubyihanganira.
Explore Izayi 1:14
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos