Nuko ngo ndebe, mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu. Muri icyo cyezezi, nahabonaga ikintu kimeze nk’ibinyabuzima bine byasaga n’abantu. Buri kinyabuzima cyari gifite umutwe w’impande enye n’amababa ane. Amaguru yabyo yari agororotse n’ibirenge bimeze nk’ibinono by’ibimasa, bikarabagirana nk’umuringa usennye. Mu nsi y’amababa yabyo habonekaga ibiganza nk’iby’umuntu byarebaga mu byerekezo bine, kimwe n’imitwe yabyo. Ayo mababa yabyo yari afatanye rimwe n’irindi, bikagenda ubudahindukira kimwe kiromboreje imbere yacyo.