Ni cyo gituma Imana yabaretse bakagengwa n'irari ritesha agaciro, bigeza aho abagore babo bakoresha imibiri yabo ku buryo bunyuranye n'ubwo yaremewe. Abagabo na bo biba bityo bareka kubana n'abagore bashakanye uko Imana yabigennye, ahubwo barararikirana ubwabo bigeza aho bakora ibizira umugabo ku wundi, maze babona mu mibiri yabo ingaruka ikwiranye n'ubuyobe bwabo. Bibwiraga ko atari ngombwa kumenyana n'Imana, ni cyo cyatumye na yo ibareka ngo bagire ibitekerezo bigoramye, bakore n'ibidakwiye.