1
Ibyahishuwe 2:4
Bibiliya Ijambo ry'imana
Icyakora hari icyo nkugaya, ni uko waretse kunkunda nk'uko wankundaga mbere.
Compare
Explore Ibyahishuwe 2:4
2
Ibyahishuwe 2:5
Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa, maze wihane wongere gukora uko wakoraga mbere. Nibitaba bityo nzaza aho uri, nkure itara ryawe aho riteretse niba utihannye.
Explore Ibyahishuwe 2:5
3
Ibyahishuwe 2:10
Ntutinye uburyo uzababazwa: dore Satani agiye kubagerageza arohe bamwe muri mwe muri gereza, mugirirwe nabi kumara iminsi icumi. Urabe indahemuka rero kugeza ku gupfa, nanjye nzaguha ubugingo buhoraho ubugire ho ikamba.
Explore Ibyahishuwe 2:10
4
Ibyahishuwe 2:7
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo, kiri mu busitani bw'Imana.’
Explore Ibyahishuwe 2:7
5
Ibyahishuwe 2:2
Nzi ibyo ukora n'ukuntu uvunika ntucogore. Nzi kandi ko utabasha kwihanganira abagizi ba nabi. Wagenzuye abiyita intumwa za Kristo kandi atari zo, maze usanga ko babeshya.
Explore Ibyahishuwe 2:2
6
Ibyahishuwe 2:3
Koko warihanganye, warababajwe bakumpōra ntiwacika intege.
Explore Ibyahishuwe 2:3
7
Ibyahishuwe 2:17
“ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w'Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamugaburira manu ihishwe. Buri wese kandi nzamuha ibuye ryera ryanditsweho izina rishya, ritazwi n'umuntu uwo ari we wese keretse uzaba arihawe.’
Explore Ibyahishuwe 2:17
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos