Erega n'ubundi umuyobozi w'Umuryango w'Imana agomba kuba indakemwa, kubera ko ashinzwe ibintu byayo! Ntakwiye kuba mudakurwakwijambo cyangwa umunyamujinya, cyangwa umunywi w'inzoga cyangwa umurwanyi, cyangwa se umuntu wiruka ku nyungu zishingiye ku buhemu. Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi, kandi agakunda n'icyitwa icyiza cyose. Agomba kuba ashyira mu gaciro, ari intungane n'inyangamugayo kandi azi kwifata.