Kera Imana yamenyesheje ba sogokuruza ibyayo kenshi no ku buryo bwinshi, ibatumyeho abahanuzi. Ariko ubu tugeze mu gihe cy'imperuka, yatumenyesheje ibyayo idutumyeho Umwana wayo. Uwo ni we yateganyije guha byose ho umunani, kandi ni na we yakoresheje kurema byose.