Dore amagambo ya Amosi, umwe mu borozi b'i Tekowa. Aravuga ibyo yeretswe ku gihugu cya Isiraheli ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli. Hari hasigaye imyaka ibiri kugira ngo habe wa mutingito w'isi.
Uhoraho avugiye i Siyoni nk'intare itontoma,
yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda,
inzuri abashumba baragiramo ziraraba,
impinga z'umusozi wa Karumeli zirumirana.