Imana ibwira Salomo iti: “Ntabwo wigeze usaba ubutunzi n'ubukire, cyangwa ikuzo cyangwa urupfu rw'abanzi bawe cyangwa kurama. Ahubwo ukurikije icyifuzo cyawe wasabye ubwenge n'ubushishozi, kugira ngo ushobore gutegeka abantu naguhaye ngo ubabere umwami. Ni yo mpamvu nzaguha ubwenge n'ubushishozi, ndetse nzakongereraho ubutunzi n'ubukire n'ikuzo, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n'abazagukurikira uzahwana nawe.”