Yobu 26
26
Yobu asubiza Bilidadi
1Nuko Yobu arabasubiza ati ati
2«Mbega ngo uratera inkunga umunyantegenke !
mbega ngo uragoboka utishoboye !
3Mbega ngo uragira inama ikiburabwenge !
Mbega ngo urangaragariza ubushishozi buhambaye !
4Ariko se ayo magambo yose urayabwira nde ?
Ni nde wakoheje kuvuga uryo ?
Ububasha bw'Imana ku byaremwe byose
5Abapfuye barahindira umushyitsi ikuzimu,
amazi n’ibiyabamo biradagadwa.
6Imana ireba ibiri ikuzimu,
aho ikuzimu ntihihisha amaso yayo.
7Ni yo yahanitse ikirere,
ni yo yatendetse isi ku busa busa.
8Amazi iyabumbira mu bicu bibuditse,
nyamara nubwo biremereye ntibihanuka.
9Itwikira ukwezi,
igutwikiriza ibicu byayo.
10Ishyiraho ikirere cy'urugabano hejuru y’amazi,
urugabano rutandukanya umucyo n’umwijima.
11Imana itigisa inkingi z’ijuru,
irazitigisa zigakangarana.
12Ububasha bwayo bwatumye icubya inyanja,
ubwenge bwayo bwatumye irimbura Rahabu.
13Umwuka wayo wakenkemuye ijuru,
ubwayo yivuganye cya gikoko kabutindi !
14Niba ibi yakoze bidahambaye kuri yo,
ibyo twe dushobora kumenya ni bike cyane !
Ese ubwo ni nde wasobanukirwa n’ububasha bwayo ?»
Currently Selected:
Yobu 26: KBNT
ማድመቅ
ኮፒ
አወዳድር
ያጋሩ
ያደመቋቸው ምንባቦች በሁሉም መሣሪያዎችዎ ላይ እንዲቀመጡ ይፈልጋሉ? ይመዝገቡ ወይም ይግቡ
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.