1
Ibyahishuwe 21:4
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
izahanagure icyitwa amarira cyose ku maso yabo, n’urupfu rwoye kuzongera kubaho ukundi. Icyunamo, amaganya n’imibabaro, na byo ntibizongera kubaho ukundi, kuko ibya kera byose birangiye.»
አወዳድር
{{ጥቅስ}} ያስሱ
2
Ibyahishuwe 21:5
Nuko Uwicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati «Dore ibintu byose mbigize bishya.» Hanyuma arongera ati «Andika yuko aya magambo ari imvaho kandi akwiriye kwizerwa.»
3
Ibyahishuwe 21:3
Hanyuma numva ijwi riranguruye riturutse mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Dore Ingoro y’Imana mu bantu! Izabana na bo. Bazaba abantu bayo, Imana na Yo ibane na bo
4
Ibyahishuwe 21:6
Nuko arambwira ati «Birarangiye! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo. Ufite inyota wese, nzamuha ku buntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.
5
Ibyahishuwe 21:7
Uzatsinda azatunga ibi ngibi ho umurage, kandi nzamubera Imana, na we ambere umwana.
6
Ibyahishuwe 21:8
Naho abanyabwoba, abahemu, abakora ibizira, abicanyi, amahabara, abarozi, abasenga ibigirwamana, n’ababeshyi bose, umurage wabo uri mu nyenga igurumana y’umuriro kandi yuzuye amahindure. Ngurwo urupfu rwa kabiri.»
7
Ibyahishuwe 21:1
Hanyuma mbona ijuru rishya, n’isi nshya; koko rero ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byazimiye, n’inyanja itakiriho.
8
Ibyahishuwe 21:2
Nuko mbona Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu nshya, yururukaga iva mu ijuru ku Mana, yabukereye nk’umugeni witeguye gusanganira umugabo we.
9
Ibyahishuwe 21:23-24
Uwo murwa ntukeneye izuba cyangwa ukwezi kugira ngo biwumurikire, kuko umurikirwa n’ikuzo ry’Imana kandi na Ntama akaba urumuri rwawo. Amahanga azagenda ayobowe n’urumuri rwawo, n’abami b’isi bazawuzanire ikuzo ryabo.